Imyidagaduro

Imyaka 21 irirenze 2pac avuye mu mubiri, menya bimwe mu by’ingenzi byaranze ubuzima bwe

Imyaka 21 irirennze 2Pac[Lesane Parish Crooks] ufatwa nk’ibuye ryifatizo ryabaye intandaro yo kumenyakana kwa Hip Hop, yitabye Imana.

Uyu muhanzi w’umwirabura ukomoka muri Amerika yavutse kuwa 16 Kamena 1971 [yapfuye kuwa 13 Nzeri 1996, afite imyaka 25]. Yavukiye ahitwa East Harlem, i Manathan mu mujyi wa New York  avuka kuri Billy Garland na   Alice Faye Williams.

2Pac yakuriye mu buzima burura dore ko akiri muto ababyeyi be baje gutandukana, nyina akaza  gushaka undi mugabo witwaga Mutulu Shakur. Ibi byatumye nyina wa 2Pac ahita ahindura izina yiyita  Afeni Shakur kubera ko yari ashtse mu muryango wa kisilamu  ndetse na 2Pc wari wariswe Lesane Parish Crooks yitwa Tupac Amaru Shakur.

Nyina wa 2Pac wavukiye muri leta ya Calorina, Ise yari umwe mu barwanashyaka baharaniraga ukwishyira ukizana kw’Abirabura. 2Pac yavutse nyina amaze iminsi akuriweho ibihano yari yarahawe by’uko yari akurikiranweho kugambana   no gutegura umugambi wo kwigomeka gusa akaza guhanagurwaho icyaha n’urukiko rw’i New York.

Mu buzima bw’abo mu muryango we bwaranzwe no gukurikiranwa mu nkiko bashinjwa ibyaha bitandukanye ndetse bamwe bakagenda bafungwa, Nyina n’umubyeyi we wo muri batisimu witwaga Elmer “Geronimo” Pratt bamaze igihe mu butabera gusa nyuma baza guhanagurwaho icyaha.

Mutulu Shakur umugabo wa kabiri washakanye na Nyina wa 2Pac yamaze imyaka 4 ku rutonde rw’abantu 10 bahigwagwa bukware na FBI, mu mwaka wa 1986 aza gufatwa arafungwa akurinyweho guhishira inshuti ye yari yivuganye umuntu.

Shakur yari afite umuvandimwe bavukana kuri Se witwa  Mopreme “Komani” Shakur na mushki we witwa  Sekyiwa, mu 1986 umuryango we wimukiye ahitwa Baltimore, haherera muri Maryland , nyuma yo gusoza umwaka wa kabiri w’amashuri ye yisumbuye muri Paul Laurence Dunbar High School. Yakomereje mu ishuri ry’ubugeni rya the Baltimore School for the Arts aho yize acting, poetry, jazz, na  ballet.

Mu mwaka wa 1988 2Pac n’umuryango we bahise berekeza mu mujyi wa Marin City muri leta ya  California, yahise yerekeza ku ishuri rya  Tamalpais High School  yagiye agaragara imbaduko mu bugeni n’imivugo ndetse aza no kwegukana irushanwa ryari ryateguwe mu kigo yigagamo rijyanye n’ubuhanzi.

2Pac yakomeje kwerekana ubuhanga yari afite,  arushaho gukundwa cyane mu kigo. Aha yaje kuhakura inshuti ye magara Jada Pinkett yamubereye inshuti y’ubuzima bwe bwose. Kugeza kuri ubu, 2Pac akaba yibukwa cyane kuri iki kigo bitewe n’ukuntu yakundwaga  cyane n’abandi banyeshuri ndetse n’ubuhanga yari afite mu ku rapa.

2Pac yakomeje kwigaragaza, atangira gukoresha akabyiniriro ka Mc New York. Ku myaka 17, 2Pac yahinduye uko izina rye ndyandikwaga (Tupac) ritangira kwandikwa “2pac”.

2Pac yatangiye kujya gutunganya indirimbo ze muri  studio mu 1987,gusa ntiyagira amahirwe no kumenyakana muri icyo gihe. Mu 1990 2pac yinjiye mu itsinda ryitwaga “Digita underground”, ryaje  gukora indirimbo mu 1991 yakoreshejwe muri  filime “Nothing but trouble” ndetse nabo baje gukina muri iyi filime. 2Pac yokoranye n’iri tsinda Album yitwa “Sex packets” n’indi yitwa “The Sons Of The P”.

Nyuma y’igihe gito 2Pac yaje kwitandukanya na Digital underground, maze akora Album ya mbere kugiti cye yise “2pacalypse now, n’ubwo iyi album itigeze ivugwa cyane mu zakunzwe ariko abandi bakoraga injyana ya Hip Hop  nka Nas, Eminem na The game bo  barayikunze cyane ndetse bavuga ko hari byinshi bayigiyeho .

Mu 1993 mu kwezi kwa gashyantare, 2pac yashyize hanze Album ye ya kabiri yise “Strictly for my N.I.G.G.A.Z…,” Iyi yarakunzwe cyane kurusha iyari yayibanjirije (2pacalypse), ndetse ihita iza ku mwanya wa 24 muri 200 zari zikunzwe cyane ku rutonde rwa Billboard. Iyi Album yari igizwe n’indirimbo ziganjemo izivuga uko 2pac yabonaga  Politiki ndetse n’uburyo abirabura bafatwaga. Indirimbo nka “Keep your head up” na “I get around” ziri  mu  zakunzwe cyane kuri iyi Album.

Mu 1993  2Pac yakoze itsinda yise  “Thug life” ryari rigizwe n’inshuti ze Big Sky, Macadoshis ndetse n’umuhungu wa Mutulu Shakur witwa “Mopreme Shakur”. Aba ariko baje gukorana Album imwe gusa na 2Pac yitwa “Thug life volume 1 bashyize hanze mu 1994 itariki 26 Nzeri. Indirimbo yakunzwe cyane kuri  iyi Alubumu yitwa “Pour out a little liquor”.

Mu 1995 2Pac yashyize hanze Alubumu ye ya gatatu yise “Me Against The world”, yakunzwe cyane ndetse ikaba ari  imwe muri Alubumu nziza mu njyana ya Hip hop z’ibihe byose. Iyi Alubumu ikaba yaraje guhabwa igihembo cya  Alubumu nziza ya Rapu mu 1996 yahawe na “Soul Train Music Award”. Kuri iyi Alubumu indirimbo yakoreye nyina  umubyara yise “Dear mama”, niyo yaje gukundwa cyane.

Muri uyu mwaka 2Pac yatangiye gukoresha akabyiniriro ka Makaveli, izina yakuye ku mugabo w’Umutaliyani wanditse igitabo 2Pac yakundaga cyane cyitwa “The Prince” cyavugaga uburyo umuntu yabeshya ko yapfuye kugirango abanzi be bareke kumugendaho.

Tariki 12 Ukwakira 1995, 2Pac wari umaze amezi icyenda afunzwe azira gusambanya ku gahato umugore, yaje  gufungurwa abifashijwemo na Suge Knight wari umuyobozi wa Death Row Record, wamwishyuriye milliyoni n’ibihumbi maganane by’Amadolari. 2pac mukumwitura iyo neza ahita asinya masezerano yo gukorana album eshatu na Death Row Records. Agifungurwa 2Pac yahise ashinga itsinda bise “Outlaw Immortalz” ryari rigizwe na Mopreme Shakur na Big syke (aba bari bakoranye muri Thug Life), Hussein Fatal, E.D.I Mean, Kastro, Yaki Kadafi na Storm.

Mu 1996 tariki ya 13 Gashyantare, 2pac yashyize hanze Album ye ya kane yise “All Eyez on me”, iyi yatunganyijwe na Death Row Records ndetse na Interscope Records, bivugwa ko iyi ariyo alubumu ya Tupac yarikoze neza kurusha izindi. Indirimbo zirimo: “California love”, “How do u want it” ndetse na “2 of Americaz most wanted” yokaranye na Snoop Doggy Dogg, zaje gukundwa cyane kuri iyi Alubumu. All eyez on me yegukanye igihembo cya Alubumu nziza ya Rapu yahawe mu 1997. Icyi gihembo yagihawe Soul Train Music Award.

Tariki 4 Kamena 1996, 2Pac afatanyije na OutlOw Immortalz baje gushyira hanze indirimbo bise “Hit Em Up” yari  yiganjemo guterana amagambo (Diss Song) n’umuraperi The Natorious B.I.G ndetse n’abandi bakoranaga nawe aribo Bad boyz yariyobowe na Sean Combs[Puff Daddy]. Muri iyi ndirimbo 2Pac yishongoraga bikomeye ku mu Raperi Notourious B.I.G yigamba ko yaryamanye n’umugore we Faith Evans, ndetse n’andi  magambo menshi yo gusebya abari bagize Bad Boyz.

Hit Em Up wari umusaruro w’inzigo  ikomeye yari iri hagati ya East Coast yari iyobowe na 2pac ndetse na West Coast yari iyobowe na Natorious B.I.G. Nyamara aba bombi bakuze ari inshuti, ariko umubano wabo wajemo  agatotsi ku itariki ya 30 Ugushyingo 1994, ubwo 2pac yaraswaga inshuro eshanu ndetse akanibirwa mu gitero  cyagabwe kuri Quad Recording Studio I Manthan. Ibi byashinjijwe Notorious B.I.G n’umuyobozi wa Bad Boyz Sean Combs.

Mu ijoro ryo ku ya 7 Nzeri 1996, Tupac Shakur na Suge Knight bitabiriye umukino wo guterana ibipfunsi (Box)  wahuje Mike Tyson (wari inshuti ya 2Pac cyane) na Bruce Seldon. Uyu Mukino wabereye muri Hoteli yitwa “MGM Grand” Mu mujyi wa Las Vegas. Ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba Mike Tyson yaramaze gukubita hasi Bruce Seldon, umukino wabahuzaga uhita urangira.

 Ku isaha ya saa mbiri na mirongo ine n’itanu 2Pac wari usohotse Muri MGM Grand Hotel, yahise abwirwa ko Orlando “Baby Lane” Anderson ari aho hafi. Orlando n’igikundi cye bari barasagariye umwe mu bagize Death Row. 2Pac yahise agira umujinya n’iko kujya gukubita Orlando ibipfunsi abifashijwemo na Suge Knight, imirwano ariko yahise ihoshwa n’abari bashinzwe umutekano muri MGM Grand Hotel.

Imirwano irangiye 2Pac na Suge Knight bahise bajya guhindura imyenda mu kabyiniro ka Suge Knight kitwaga “Club 662” ubu kakaba kitwa “Restaurent /Club 7”. Ahagana mu ma saa tanu z’ijoro 2Pac na Suge Knight bari bari mu modoka, bahagaritswe n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda bitewe n’uburyo bavuzaga umuziki cyane ndetse no kutagira plake z’imodoka. Aba ariko bahise  babarekura.

Ku isaha ya saa tanu irengaho iminota icumi, 2Pac na Suge Knight bahagaze mu ihuriro ry’umuhanda wa Flamingo na Koval Rane imbere ya Hotel Maxim, imodoka yaririmo abakobwa babiri yahagaze ibumoso bwabo, maze 2Pac atangira kuganira nabo. Ku isaha ya saa tanu irengaho iminota cumi n’itanu imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Kadilake (Cadillac) y’imiryango ine yaririmo abantu batamenyekanye umubare yahagaze ku ruhande rw’imodoka yaririmo 2Pac na Suge Knight, maze bamanura ibirahure batangira  kurasa amasasu  ku ruhande 2Pac yari yicayeho, 2Pac yafashwe n’amasasu inshuro enye, amasasu afata mu gatuza, ku maboko ndetse n’ibindi bice by’amaguru. Suge Knight we yakomeretse bidakomeye mutwe.

Ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo ambulance yatwaye 2pac Na Suge Knight ku bitaro bya kaminuza y’amajyaruguru ya Nevada (University Medical Center of Southern Nevada). Akigera mu bitaro 2pac yahise ajya muri koma, ashyirwa mu byuma byamufashaga guhumeka. Suge Knight we umunsi wakurikiyeho yahise ataha.

Ku itariki 13 Nzeri 1996, 2pac yagize ikibazo cyo kuvira imbere ku buryo bukabije cyane, abaganga bagerageje kubihagarika ariko ntibyabashobokera.  Abaganga bagerageje gukoresha amamashini ngo bamugarurire umwuka ariko nabyo ntibigire icyo bitanga kuko yari yavuye amaraso menshi cyane. Mama wa 2Pac, Afeni Shakur yafashe icyemezo, asaba abaganga kurekeraho gukoresha izo mashini.

Ku isaha ya saa kumi n’iminota ine z’umugoroba ku itariki 13 Nzeri 1996 ku munsi wo ku wa Gatanu, nibwo hatangajweko ko 2Pac yashizemo umwuka. Abaganga batangaje ko impamvu y’urupfu rwe ari ukunanirwa guhumeka ndetse no guhagarara gutera k’umutima bitewe n’ibikomere bikabije by’amasasu yarashwe.

Ku munsi wakurikiyeho, umurambo wa 2Pac waratwitswe. Rike mu ivu rye rikaba ryaravanzwe n’ikiyobyabwenge cya Marijuana ubundi binnywebwa na bamwe muri bari bagize itsinda rya Outlawz. Umwe mu bari bagize Out Lawz ariko witwa “E.D.I Mean” muri interview yatanze mu mwaka wa 2014 yavuze ko yaje gusanga ko ivu bahawe ritari irya 2Pac nubwo bo barihawe baziko ari irya 2pac.

The Don Killuminati: the 7 Day Theory, alubumu 2pac yari yarasize akoze ku izina rya Makaveli, yaje kujya hanze nyuma y’amezi abiri, iragurishijwe cyane ndetse iranakundwa cyane.

Suge Knight yari kumwe na 2Pac mu ijoro yiciwemo

Muri mata 2017 Suge Knight yavuze ko 2Pac yapfuye arashwe na Sharitha[wari umugore we] afatanyije n’uwitwa Reggie White Jr wari umuyobozi w’urwego rwacungaga umutekano kuri Label Death Row Records ari nayo uyu muraperi yakoreragamo umuziki.

Uyu mugabo yaravuze ko afite ibihamya byinshi ndetse anahishura ko aba bombi aribo bivuganye ‘Biggie Smalls’ Wallace [ Notorius B.I.G] mu 1997 utarajyaga imbizi na 2Pac nyuma y’umwaka umwe 2Pac apfuye, ndetse na Daily Mail ikaba yaratangaje ko amakuru Suge Knight yatanze azasohoka muri filime mbarankuru ku rupfu rwa 2Pac yitwa ‘Tupac Assassination: Battle for Compton’. Ubuhamya uyu mugabo yatanze ni ubwa mbere kuva mu 1996.

Suge Knight yatangaje ibi nyuma y’uko hari indi filime yasohotse yari ikubiyemo ubuhamya bwa Greg Kading wahoze akorana na Polisi y’i Los Angeles ashinja P Diddy ndetse anagaragaza byimbitse ko afite gihamya igaragaza inzira uyu muraperi yakoresheje mu guhitana 2Pac. Tupac yagiranye amakimbirane na P Diddy mbere y’uko apfa, bateranaga amagambo aganisha ku bwicanyi hagati y’abaraperi bo muri East Coast [yabarizwagamo P Diddy, Notorious..] na West Coas [2Pac, Snoop, Dr.Dre…].

Kugeza ubu urupfu rw’uyu muraperi utazibagirana mu mitima y’abakunzi ba Hip Hop ruracyarimo urujijo ndetse bamwe bajya batunga agatoki Illluminati bavuga ko ariyo yamuhitanye kubera ko yari atangiye kugenda amena amabanga yayo amwe n’amwe.

2Pac akiri ikibondo

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger