AmakuruPolitiki

Impanga ya Joseph Kabilia yansabye ko u Rwanda ruganira na FDLR! U Rwanda rurabivugaho iki?

Depite Jaynet Kabila impanga ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, yavuze ko kuba RDC ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 120 atari ikibazo, ahubwo igikomeye kurushaho ari uko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Midrand ahateraniye imirimo y’Inteko Rusange ya Gatandatu y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ingingo yo kuganira ku bibazo by’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yazamuwe n’Umudepite witwa Pemmy Castelina Pamela Majodina.

Yavuze ko imitwe yitwaje intwaro muri RDC ikwiriye kuzishyira hasi mu maguru mashya hanyuma amasezerano ya Luanda na Nairobi aganisha ku nzira zo gushaka amahoro, agatangira kubahirizwa.

Ati “Turasaba impande zose zishyigikiye imitwe yitwaje intwaro guhagarika ibyo bikorwa kugira ngo umurongo uganisha ku biganiro by’amahoro ushoboke.”

Senateri John Bonds Bideri umwe muri batanu bahagarariye u Rwanda muri iyo nteko, yavuze ko bibabaje kuba aya makimbirane ahari hagati y’u Rwanda na RDC kandi impande zombi ari abaturanyi.

Ati “Ni ikibazo gikomeye ariko nk’uko tubivuga Afurika igomba kumva ibibazo byayo no kubishakira ibisubizo. Ndibwira ko iyi ngingo yazamuwe hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano n’amahoro muri RDC by’umwihariko mu gice cy’u Burasirazuba.”

Yavuze ko ari ingenzi ko iyi nteko imenya ko hari imitwe 130 muri RDC ‘harimo 120 y’imbere mu gihugu n’indi y’iterabwoba yitwaje intwaro ikomeje kuba muri kariya karere, harimo n’abateje ikibazo ku mahoro n’umutekano w’u Rwanda’.

Ati “By’umwihariko ndavuga FDLR, yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bahungira muri RDC bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside muri aka karere. Kwibanda ku mitwe itatu gusa yitwaje intwaro nk’uko byari bimeze ejo hashize, ntabwo bizakemura ikibazo, ntibizazana amahoro n’umutekano muri aka karere”.

Yavuze ko u Rwanda muri uyu mwuka mubi rwashotowe cyane na RDC ariko rukomeza kwifata cyane. Ubwo haganirwaga kuri iyi ngingo, indege ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda igwa ku kibuga cya Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ku mupaka w’u Rwanda na RDC, irongera iraguruka iragenda. Ati “Nta gikorwa cya gisirikare u Rwanda rwakoze nubwo rwari rubifitiye ubushobozi.”

Yakomeje avuga ko ibi biranibutsa ubundi bushotoranyi RDC yagiye ikorera u Rwanda mu bihe bitandukanye. “Muri ubu bushotoranyi bwose, u Rwanda rwabashije kwifata ntirwagira icyo rukora, iki ubwacyo kikaba ikimenyetso cy’uko u Rwanda rushaka amahoro muri kariya karere aho kuba intambara”.

Bideri yavuze ko ibi byose byakozwe mu gihe hari ibiganiro bya dipolomasi birimo kuba. Yagaragaje ko nk’uko Perezida Kagame yabivuze i New York mu nteko rusange ya Loni, rusanga ikibazo cya RDC gikwiye gukemurwa haherewe mu mizi.

Yongeyeho ati “Kwitana ba mwana byabayeho mu myaka myinshi ntabwo ari igisubizo, hakenewe ubufatanye bw’akarere n’amahanga bwo kurandura imitwe irenga 120 iri muri kariya karere, itera umutekano muke muri RDC no mu karere kose.”

“Nsanga hakenewe gukomeza ibiganiro no gukoresha ingamba z’imbere mu gihugu, mu karere n’amahanga mu gukemura amakimbirane. Gahunda y’ibiganiro by’amahoro yatangijwe na Perezida wa Angola unayoboye umuryango wa ICGLR, iratanga icyizere cyo gukemura ikibazo muri kariya karere.”

“Gahunda y’ibiganiro by’amahoro yatangijwe n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, inakomejwe na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye uyoboye EAC, igamije ibiganiro no gushaka umuti wa politiki ku kibazo cya RDC.”

Jaynet Kabila yaje gusaba ijambo, afata iminota 10 avuga ko ashaka gusobanura ikibazo cy’umutekano muke uko giteye mu Burasirazuba bwa RDC ahereye ku mateka. Yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga wasabye igihugu cye gufungura imipaka kugira ngo wakire impunzi z’Abahutu zahungiraga mu yahoze ari Zaïre.

Ubutegetsi bwariho muri Zaïre ngo bwakoze ibishoboka byose kugira ngo izo mpunzi zibe zasubira mu gihugu ziturukamo, ariko ngo umuryango mpuzamahanga urabyanga, bituma zihaguma.

Mu 1997 yavuze ko muri Congo habaye intambara yo kubohora igihugu, birangira kigiye mu maboko ya Laurent-Désiré Kabila. Nyuma y’umwaka umwe n’amezi atatu, ngo hahise haduka umutwe witwa RCD waterwaga inkunga n’u Rwanda.

Uwo mutwe ngo ni wo wagize uruhare mu rupfu rwa Perezida Laurent-Désiré Kabila ndetse nyuma yaho intambara irakomeza kugeza ubwo Joseph Kabila wari ufite imyaka 29 icyo gihe, yafashe iya mbere yo kujya mu biganiro n’umutwe wa RCD Goma. Ni ibiganiro byabereye muri Afurika y’Epfo.

Kugeza mu 2003, ngo RCD yari yarigaruriye Uburasirazuba bwa Congo kandi nabwo ngo u Rwanda rwari ruyshyigikiye. Muri icyo gihe cyose, ngo nta kintu cyakozwe mu kurwanya umutwe wa FDLR ugizwe n’abanyarwanda bahunze igihugu.

Jaynet Kabila yavuze ko FDLR yishe Abanye-Congo benshi “kurusha Abanyarwanda” kandi ko “ikorera ku butaka bwacu”. Ati “Ikibazo gihari kugeza ubu, ni uko u Rwanda ruvuga ko hari umugambi wo kugerageza gutera igihugu, ariko ntabwo nzi niba hari umunsi umwe, FDLR yagiye ku butaka bwarwo.”

Kuba mushiki wa Kabila yavuga ko FDLR nta gitero na kimwe yagabye ku Rwanda bisa no kwirengagiza, cyane ko umwaka ushize uyu mutwe wagabye ibitero ku Rwanda, abarwanyi bawo bakarasa inka eshanu z’umuturage wo mu Murenge wa Bugeshi, hapfamo imwe izindi zirakomereka.

Mbere y’aho bari bateye nabwo SACCO yo muri uwo murenge, bangiza inzu z’ubucuruzi z’abaturage ndetse basahura bimwe mu bintu byabo.

Ku rundi ruhande, raporo ya Loni iherutse kugaragaza imikoranire y’igisirikare cya Congo n’umutwe wa FDLR byagejeje ku bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa 23 Gicurasi 2022, mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu Karere ka Musanze na Gahunga mu Karere ka Burera.

Raporo y’impuguke za Loni igaragaza ko ubwo Itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM) ryajyaga mu iperereza, ryasanze hararashwe ibisasu umunani bya rokete za 122 mm.

Ivuga ko byakomerekeje bikomeye abantu babiri, byagiza n’ibintu nyinshi. Icyakora, ngo EJVM ntiyabashije kumenya neza inkomoko yabyo.

Ikomeza iti “Nk’uko byatangajwe n’abantu batatu bigenga, harimo babiri bafite imikoranire ya hafi n’imitwe yitwaje intwaro muri Rutshuru, Colonel Ruvugayimikore Protogène, alias Ruhinda, wa FDLR ni we wategetse ingabo ze kurasa ku butaka bw’u Rwanda.”

Mu ijambo rye, Jaynet Kabila yagarutse ku mutwe wa M23, avuga ko mu 2013 watsinzwe n’Ingabo za RDC ndetse wandika n’amatangazo uvuga ko nta ntambara izabaho ahubwo ko hazabaho ibiganiro biganisha ku mahoro.

Ati “ Ikintu kibabaje tuvuga uyu munsi, ni uko M23 itari ikiriho mu myaka umunani ishize, ihari ubu kandi dufite ibimenyetso bya Raporo za Loni ko ari umuturanyi wacu uyitera inkunga. Ni byo dufite imitwe yitwaje intwaro 120 ariko icyo ntabwo ari ikibazo, ikibazo gikomeye ni M23 iterwa inkunga n’u Rwanda.”

Yagarutse ku mvugo yigeze kuzamurwa na Perezida Kikwete mu myaka ishize igatuma umubano w’u Rwanda na Tanzania uzamo agatotsi, avuga ko u Rwanda rukwiriye kugirana ibiganiro na FDLR.

Ati “Mfite igitekerezo nibwira ko gikwiriye no kwandikwa, kuko FDLR ari Abanyarwanda, ahari u Rwanda rukwiriye umuhate wo kuganira nayo, kuko ni Abanyarwanda ntabwo ari Abanye-Congo. Bari muri RDC ariko ni abaturage b’u Rwanda.”

Yavuze ko Congo yapfushije abaturage barenga miliyoni esheshatu, bityo igisubizo kidakwiriye ko M23 iganira na Guverinoma ya RDC gusa ahubwo n’u Rwanda rukwiriye kuganira na FDLR kugira ngo ive ku butaka bwa RDC.

Ubwo Kikwete yavugaga ibyo kuba u Rwanda rwaganira na FDLR, abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye ntibishimiye amagambo yavuzwe na Kikwete wari wirengagije ko umutwe wa FDLR ushinjwa n’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique mu 2014 maze agira ati “Ibiganiro bya rubanza ki se kandi? Tuganira se ngo tumenye ari nde mwere cyangwa ni nde munyacyaha?”

Senateri Bideri yabwiye Inteko ya AU ko ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC kidakwiriye kugarukira ku mitwe itatu gusa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger