AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Impamvu nyamukuru iri inyuma y’ubutanye bw’umuherwe Bill Gates yamenyekanye

Bill Gates w’imyaka 65, yavuye ku buyobozi bwa Microsoft muri Werurwe 2020,ibi bikiri mu iperereza ariko bivugwa ko yeguye kubera iki kibazo cyateye ubutanye bwe na Melinda Gates.

Nyuma y’iminsi mike Bill Gates atangaje ko yatandukanye n’umugore we Melinda Gates bari bamaranye imyaka 27,amakuru yagiye hanze ni uko uyu mugabo n’ubundi atari umwizerwa kuko hari umugore wakoraga muri kiriya kigo cye bagiye basambana.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza no muri Amerika,uyu mugabo wigeze kuba uwa mbere ku isi mu bukire,yagiye mu mazi abira muri 2019 ubwo uyu mugore yandikiraga komite nyobozi ya Microsoft muri 2019 avuga birambuye ku busambanyi bwe na Bill Gates muri 2000.

Uyu mugore uatatangajwe amazina ngo yanasabye ko Madamu Melinda Gates nawe yahabwa uru rwandiko akarusoma akamenya amabi y’umugabo we.

Kuri iki cyumweru, The New York Times yahishuye ukuntu Gates yigeze gusaba abagore babiri bakoraga muri Microsoft ngo abasohokane nyamara yari agifitanye isezerano na Melinda.

Madamu Melinda, uzwi nka Melinda French Gates,yarakajwe cyane n’ukuntu ibirego byo gufata ku ngufu byashinjwaga inshuti y’umugabo we yitwa Michael Larson byarangiye.

Bill na Melinda Gates,yari imwe mu miryango ikize cyane ku isi kuko batunze miliyari 130 z’amadolari gusa baherutse gutandukana bemeza ko barebye bagasanga batashobora gukomeza kubana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger