Amakuru ashushyeImikino

Imodoka ya Rayon Sports yongeye gupfira ku muhanda nyuma y’iminsi mike ivanwe mu garaje

Imodoka y’ikipe ya Rayon Sports yapfiriye i Musambira mu karere ka Kamonyi, nyuma yo gukwamira ku muhanda ubwo Rayon Sports yavaga i Muhanga ivuye gukina na AS Muhanga.

Iyi kipe y’ubururu n’umweru yakinnye na Muhanga mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabaye kuri iki cyumweru, initwara neza kuko yatsinze ibitego 3-1.

Ibitego bibiri by’Umurundi Jules Ulimwengu n’icya Niyonzima Olivier Sefu ni byo byahesheje Rayon Sports amanota atatu yayigumishije ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe AS Muhanga yabonye impozamarira ibifashijwemo na Danny Niyongira.

Akanyamuneza abakinnyi ba Rayon Sports bavanye i Muhanga kakomwe mu nkokora n’imodoka yabo, kuko ubwo yari igeze i Musambira mu karere ka Kamonyi yagize ikibazo bikaba ngombwa ko abakinnyi bayisohokamo.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa indi Bisi yari itwaye abafana bibumbiye muri March Generation iba ari yo izana abakinnyi ba Gikundiro i Kigali.

Si ubwa mbere iyi Bisi itaramara n’umwaka umwe mu maboko ya Rayon Sports igiriye ikibazo mu mihanda yo mu ntara y’Amajyepfo, kuko mu mpera z’ukwezi gushize na bwo yari yagiriye ikibazo i Gatagara mu karere ka Nyanza ubwo yari igiye kumurikirwa abafana ba Rayon Sports bo mu majyepfo.

Byabaye ngombwa ko igarurwa i Kigali nyuma y’iminsi itatu ikuruwe n’imodoka zizwi nka ’Breakdown’, kugira ngo ikoreshwe isubire mu muhanda.

Indege yo ku butaka ya Rayon Sports (nk’uko bakunda kuyita), yongeye kugaragara mu muhanda ku wa 19 z’uku kwezi ubwo yari ijyanye mu Nzove abakinnyi ba Rayon Sports biteguraga umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wagombaga kubahuza na APR FC ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Ubwo Bisi ya Rayon Sports yagarurwaga i Kigali na Breakdown.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger