Imodoka ya Rayon Sports yabuze amavuta imyitozo irasubikwa

Ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe ahatanira igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka yasubitse imyitozo y’umunsi yari gukorwa mu gitondo kubera kubura kw’amavuta y’imodoka yagombaga kujyana abakinnyi mu myitozo.

Saa tatu za mugitondo nibwo imyitozo yagombaga gutangira ku kibuga Rayon Sports isanzwe ikoreraho imyitozo kiri mu Nzove, gusa umutoza wungirije Wagner do Nascimento Silva yageze ku kibuga abura abakinnyi arategereza araheba birangira imyitozo isubitswe ikaza gukorwa saa cyenda zo ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu.

Iyi kipe ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda ,  iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ku munsi w’ejo ku wa kane ikazakina na Marines mu mukino ubanza wa 1/8 imikino y’igikombe cy’Amahoro umukino uzabera i Rubavu saa cyenda z’igicamunsi.

 

Comments

comments