AmakuruImikino

Imbere y’uruhuri rw’abafana ba Rayon Sports, APR FC yakubitiye Musanze FC mu isambu yayo

Ikipe ya APR F.C yanyagiye imvura y’ibitego Musanze FC (3-0), mu mukino wari witabiriwe n’abafana b’uruvunganzoka ba Rayon Sports bari baje gutiza umurindi Musanze FC ngo ibanigire uyu mukeba wayo bahataniye igikombe.

APR FC yakubitiye Musanze FC mu isambu yayo ariyo Sitade Ubworoherane ihita yisubiza intebe y’icyubahiro yari imaze amasaha 24 yicaweho na Rayon Sports.

Ni mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 26/02/2023, ukaba wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Ni umukino wari witezwe na benshi, dore ko wakinwe mu gihe hari hashize amasaha hafi 24 APR F.C ikuwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona na Rayon Sports yari yatsinze Rutsiro FC.

Abafana ba Rayon Sports bari akavagari baje gufana Musanze FC

APR F.C yatangiye irusha cyane Musanze FC mu mikinire bituma ibona insinzi ibifashijwemo na Mugisha Gilbert watsinze ibitego bibiri ku munota wa 36 na 40 na Bizimana Yannick kuwa 49.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yisubije umwanya wa mbere aho ifite amanita 43, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 42.

Uko indi mikino yose yagenze

Mukura 2-1 Gasogi United
Police FC 2-1 Sunrise FC
APR FC 3-0 Musanze FC

Urutonde:

1. APR FC 43 Pts
2. Rayon Sports 42 Pts
3. Kiyovu Sport 41 Pts
4. AS KIGALI 38 Pts
5. Gasogi United 36 P (+9)
6. Police FC 36 P (+8)
7. Etincelles FC 34 P
8. Mukura 28 P

Abafana ba Rayon Sports bivanze n’aba Musanze FC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger