AmakuruImyidagaduro

Imana izi kurema koko yo yagutatse ubwiza buhebuje “Abakunzi ba Knowless bamushimagije karahava”

Abakunzi b’umuhanzikazi Butera Knowless bamushimagije bavuga ko Imana yamutatse ubwiza buhebuje banayishimira uburyo yamuremye umwitondeye nk’uko babigaragaje my bitekerezo byabo ku ifoto yashyize Ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ifoto uyu muhanzkazi yashyize ku mbugankoranyambaga ze zitandukanye zirimo Instagram na Facebook yambaye umukenyero benshi bamwandikira bavuga ko abarewe nka kiberinka by’umwihariko umwari w’u Rwanda.

Bawe muri bo bagize bati”Mbega ngo uraberwa bidasanzwe, wambaye umwambaro ukubereye nk’umwari w’u Rwanda kandi Imana nayo ntiyagusondetse Ku buranga uzahore uyishimira iteka”.

Iyi foto yakunze guhererakanwa na bantu batandukanye bahamyaga ko nyakabuza uyu muhanzikszi usanzwe ari umufasha wa Ishimwe Clement wa KINA Music aberewe n’uyu mwambaro mwiza ku babyeyi n’ubukwe.

Knowless yasabwe na bamwe my bakunzi be ko yabaha indirimbo nshya, byaba akarushyo akaba yanagaragara mu mashusho yayo yambaye muri ubwo buryo kuko bwabanyuze cyane.

Knowless Butera ubusanzwe ni umuhanzikazi ufite izina rikomeye mu muziki Nyarwanda, dore ko yakunze no kuririmba indirimbo nyinshi zitandukanye zikubiyemo ubutumwa buhanura abantu mu mico no mu myifatire y’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ifoto ya Knowless yavugishije abajunzi be
Twitter
WhatsApp
FbMessenger