AmakuruPolitiki

Ikivunge cy’Abanye-Congo baba mu Rwanda bakiriye Katumbi utavuga rumwe na Leta Ya Congo

Abanye – Congo benshi bari bateraniye mu cyumba cy’inama cya Saint Paul mu Mujyi wa Kigali, bagirana ibiganiro na Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku buryo hari abantu benshi b’aba Nyekongo baba mu Rwanda.

Moïse Katumbi ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘Ibrahim Governance Weekend’ iri kubera I Kigali. Uyu mugabo amaze igihe kitari gito afungiwe hanze y’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kubera ko atavuga rumwe na Leta ya Kabila ndetse akaba anashaka kwiyamamariza kuyobora iki gihugu. Amaze iminsi yarabujijwe kwinjira muri iki gihugu kubera izo mpamvu za politiki.

Moïse Katumbi w’imyaka 54, kuva 2007 yabaye Guverineri w’Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro, avaho yeguye mu 2015 ari nabwo yatangiye kugirana ibibazo na Leta.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Mata 2018, abanye-Congo baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere k’iburasirazuba nukuvuga hano mu Rwanda, i Goma, Bukavu, Beni, Uvira, mu Rwanda, i Burundi na Uganda bari bahuruye baje kwakira Katumbi ufite inyota yo kuyobora Congo.

Ubwo yageraga kuri Saint Paul yasanze bamwiteguye bikomeye, aho bari bambaye imyenda banafite ibyapa byanditseho ko ari we bifuza ko yaba Perezida wa DRC.

Mu butumwa yagejeje kuri iyo mbaga, Moïse Katumbi yeruye ko aziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe mu Kuboza 2018.

Nyuma y’ibyo biganiro, yanyujije ubutumwa kuri Twitter, agira ati “Mwakoze cyane amatsinda y’Abanye – Congo ahagarariye abandi yaturutse i Goma, Bukavu, Beni, Uvira, mu Rwanda, i Burundi na Uganda kuba mwaje muri benshi tukabonana. Dufatanyije tuzatsinda.”

Katumbi uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Kabila ariwe mpamvu y’umutekano muke uri muri RDC, biturutse ahanini ku kugundira ubutegetsi akanga ko habaho amatora ytwaje impamvu z’ibinyoma.

Nyuma y’uko amatora asubitswe inshuro ebyiri muri RDC, andi ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka. Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001 yagombaga kubuvaho mu 2016 arangije manda ze 2.

Bari baje ari benshi
Iki nicyo cyumba bari bamutegererejemo
Aba nye Congo bo bari barimo ari benshi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger