AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ikipe ya Patriots BBC yamaze kwikura mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari

Nyuma yo kwangirwa gukinisha umukinnyi Nijimbere Guibert uheruka gusinyira ikipe ya Baskeball izwi nka Patriots, iyi kipe yahisemo gufata umwanzuro wo kwikura mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Intwari .

Patriots yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko ku wa Gatanu yatewe mpaga na IPRC Kigali kubera ko banze ko ikinisha umurundi Nijimbere Guibert ivuga ko yasinyishije ni mu gihe IPRC Kigali nayo yamutanze ku rutonde kandi ayifitiye amasezerano.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Patriots yemeje ko itari bukomeze gukina irushanwa ry’igikombe cy’Intwari mu rwego rwo guhagarara ku kuri.

Turabamenyesha ko n’uyu munsi tudakina muri #BasketballHeroes2020. Nka Patriots (abakunda igihugu), icyo dukora ni icyo Intwari zacu zakoze ari cyo guhagarara ku kuri kuri twe no ku gihugu cyacu.”

“Abafana bacu turabagira inama yo kwitabira indi mikino mu rwego rwo guha agaciro Intwari zacu.”

Patriots ikaba yari mu itsinda B iri kumwe na Shoot For The Stars na RP-IPRC Kigali aho hagomba kuzamuka ikipe imwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger