AmakuruImikino

Ikipe ya FC Barcelona yabonye umutoza mushya

Ikipe ya  FC Barcelona nyuma yo kwirukana uwari umutoza wayo Ronald Koeman yabonye uba agiye mu mwanya w’uyu mutoza mugihe itarabona umutoza mukuru.

Nyuma y’uko itandukanye na Ronald Koeman wayitozaga habanje gutekerezwako Xavi Hernández ariwe ushobora guhita ayifata akaba umutoza wayo ariko siko byagenze kuko uwatozaga Barcelona B (Barcelona y’abato) Sergi Barjuán ariwe bahaye akazi ko gutoza Barcelona nkuru.

Ibi ntibikuyeho ko Xavi Hernández ahabwa amahirwe yo kuza gutoza iyi kipe kuko Sergi Birjuán abaye afashe iyi kipe by’agateganyo.

Umunya- Bosnia & Herzegovina, Miralem Pjanic, yihenuye ku Muholandi Ronald Koeman utaramubaniye muri FC Barcelona yishimira kuba yirukanwe n’iriya kipe yo mu gihugu cya Espagne.

Mu ijoro ryakeye ni bwo FC Barcelona yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Ronald Koeman kubera umusaruro mubi iyi kipe ikomeje kubona muri shampiyona na UEFA Champions league.

Mu bishimiye igenda ry’uyu mutoza harimo na Pjanic wamwihenuyeho mu butumwa yashyize kuri story ye ku rubuga rwa Instagram.

Barcelona yirukanye Umuholandi Ronald Koeman, nyuma y’amezi 14 yari amaze ari umutoza wayo mukuru.

Ronald Koeman yari umutoza wa FC Barcelona kuva muri Kanama 2020, aho mu mwaka we wa mbere yayihesheje umwanya wa gatatu muri shampiyona ndetse anayifasha gutwara Igikimbe cy’Umwami.

Muri uyu mwaka uyu mutoza n’ikipe ye bakunze kugorwa no kwitwara neza nyuma y’igenda rya Lionel Messi, ibyatumye umubano w’uriya mutoza na Perezida Laporta urushaho kuba mubi.

FC Barcelona yahawe by’agateganyo Sergi Barjuan wari umutoza w’ikipe yayo ya kabiri, mu gihe hagitegerejwe ko umunyabigwi wayo Xavi Hérnandez bamaze kumvikana ahabwa inshingano zo kuyitoza.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger