AmakuruImikino

Ikipe ya Chelsea mu byago byatuma imara imyaka ibiri itagura abakinnyi

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yatangije ipererereza ku kipe ya Chelsea rirebana n’abakinnyi barenga 100 yagiye igura, ku buryo biramutse bigaragaye ko aba bakinnyi yabaguranye uburiganya yahagarikwa kumara imyaka ibiri nta mukinnyi yemerewe kugura.

Ikinyamakuru The Guardian cyanditse ko FIFA imaze imyaka itatu icungira hafi ikipe ya Chelsea, ku buryo abakinnyi barebana n’iri perereza barenga 100. Ni abakinnyi biganjemo abakiri bato bagiye bazanwa mu makipe mato ya Chelsea.

Muri iri perereza hari kurebwa uburyo aba bakinnyi bagiye basinyishwamo ndetse nuko bagiye bandikwa mu mashuri yigisha umupira y’ikipe ya Chelsea.

Ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa cyanditse ko FIFA yamaze guca Chelsea amande angana n’ibihumbi 45 by’ama-Pounds . Iyi kipe y’i Londres kandi izamenya ibyayo neza mu mpeshyi ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba ryatangiye.

Mu gihe iyi kipe yaba ihamijwe ibyaha, ifite uburenganzira bwo gutanga ubujurire muri FIFA ndetse no muri CAS(Urukiko rukemura impaka zerekeye siporo).

Iri Perereza kandi riri gukorwa no ku yandi makipe yo muri shampiyona y’Abongereza.

Mu gihe Chelsea yaba ihamijwe ibi byaha, yatera ikirenge mu cya Atletico Madrid kuri ubu itemerewe kugura abakinnyi kubera guhamywa ibyaha byo kugura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Chelsea ihamwe n’icyaha yahanishwa kumara imyaka ibiri itagura abakinnyi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger