Amakuru ashushye

Ikindi gitero cy’abiyahuzi cyashegeshe umujyi wa London

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeri 2017  abiyahuzi bateye igisasu kuri Galiyamoshi abantu benshi barakomereka.

Iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu cyatikiriyemo byinshi ndetse abantu bagera kuri 23  barahakomerekera.

Nk’uko Fox News yabitangaje , Inzego z’umutekano zo mu Bwongereza zatangiye iperereza ndetse ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo harebwe uwaba yihishe inyuma y’iki gitero.

Natasha Wills uhagarariye urwego rushinzwe ubutabazi mu gihugu cy’Ubwongereza yavuze ko bagejeje  abantu benshi ku bitaro ndetse bakaba bakomeje gukurikirana ubuzima bwabo.

Ati”Abantu 19 nibo bageze ku bitaro byacu kubera iki gitero, benshi bagize ibikomere byo ku rwego rwo hejuru. Kugeza twabohereje ku bitaro bigera kuri 3 byo mu mujyi wa London.”

Abakora mu biro by’igihugu bishinzwe ubuzima batangaje ko uretse abo 19 bagejejwe ku bitaro na Ambilanse,  hari abandi bantu bane babashije kwigeze ku bitaro.

Nta muntu n’umwe wigeze agaragazwa waba wahitanywe n’iki gitero gusa abenshi bari bari aho cyabereye bahagiriye ibibazo bikomeye birimo gutwikwa n’amasasu.

Guhera muri Werurwe 2017 igihugu cy’Ubwongereza kibasiwe n’ibikorwa by’ubwiyahuzi birimo icyabereye ku modoka, icyabereye ku kiraro cya Westminster ndetse n’icyabereye  mu gitaramo umuhanzikazi wo muri Amerika  Ariana Grande aherutse gukorera i Manchester.

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje iki gitero cyamubabaje ndetse anavuga ko abakora ibi bakwiye gukurikiranwa kuko ikintu cya mbere bakoresha baha akazi abakora ibikorwa nk’ibi ari umurandasi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati”Ikindi gitero mu mujyi wa London giturutse ku byihebe, aba bantu bararwaye ndetse bameze nk’abarwayi bo mu mutwe , bafite mu mboni kugirira nabi no kutambamira igipolisi cy’Ubwongereza. Ibi byihebe bikwiriye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Murandasi niyo ntwaro ya mbere bifashisha bashaka abo baha akazi, ikintu kigomba guhagarikwa mu maguru mashya.”

Igitero giheruka kuba kigashegesha benshi n’icyabaye ubwo umuhanzikazi Ariana Grande yakoreraga igitaramo mu Bwongereza. Muri iki gitaramo abafana bagera  22 bitabye Imana abagera kuri 59 barakomereka bikomeye mu gitero cyiswe icy’ubwiyahuzi cyagabwe mu gitaramo cy’uyu muhanzikazi w’Umunyamerika ‘Ariana Grande’ mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 23 Gicurasi 2017.

Abantu benshi bakomerekeye muri iki gitero
Emergency personnel attend to a person after an incident at Parsons Green underground station in London, Britain, September 15, 2017. REUTERS/Yann Tessier - RC13970D6A00
Polisi yahise itabarana ingoga

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger