AmakuruImikino

Ikihishe inyuma y’uburyo Migi yishimiyemo igitego yatsinze Mukura VS agenda nk’umusaza

Mugiraneza Jean Baptiste bita ‘Migi’ usanzwe ari Kapiteni wa APR FC, yasobanuye ko icyatumye yishimira igitego aheruka gutsinda Mukura VS agenda nk’umusaza ari uko yashakaga kwereka abavuga ko ashaje ko icya mbere ari ibikorwa.

Kapiteni Migi ni we watsindiye APR FC igitego cya kabiri ubwo yakinaga na Mukura VS ku wa gatatu w’iki cyumweru, mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wari wabereye i Huye. Ni na cyo kandi cyahesheje ikipe y’ingabo z’igihugu akinamo amanita atatu yatumye ikomeza kuyobora shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Migi akimara gutsinda kiriya gitego, yakishimiye mu buryo budasanzwe aho yahisemo kugenda yunamye nk’umusaza rukukuri.

Mu kiganiro n’urubuga rwa APR FC, kapiteni Migi yahishuye ikihishe inyuma y’uburyo yishimiyemo igitego cyahesheje APR FC amanita atatu imbere ya Mukura VS.

Yagize ati” Mbere na mbere ni igitego cyanshimishije cyane kuko cyaduhaye insinzi. Impamvu rero nahisemo kukishimira muri buriya buryo, nerekaga abavuga ko nshaje mbabwira ko icy’ingenzi ari ibikorwa by’umuntu ari na byo abantu bakwiye kureba aho kureba ku myaka y’umunsi.”

Abashinja Migi ubusaza yavugaga ni abafana ba Rayon Sports bakunze kumukina ku mubyimba bavuga ko ntacyo agishoboye kubera iza bukuru.

Magingo aya Migi na bagenzi be bayoboye shampiyona y’ikiciro cya mbere n’amanota 51. Bararusha Rayon Sports ibakurikiye amanita 4 mu gihe bagifite undi mukino wa shampiyona batakinnye ugomba kubahuza na Sunrise.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger