AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ikamba Lemlem utoza abazamu  ba Rayon Sports yasezeye ku mirimo ye

Ikamba Lemlem(Nkunzingoma Ramadhan) utoza abazamu ba Rayon Sports yanditse ibaruwa isezera, nyuma yo kumara igihe kirekire nta mushahara ahabwa.

Amakuru avuga ko Lemlem yandikiye Rayon Sports ayimenyesha ko adashobora kugaruka mu kazi igihe cyose adahawe umushahara w’amezi atatu aberewemo.

Amakuru kandi avuga ko uyu mutoza w’abazamu ba Rayon Sports yanditse iyi baruwa ku wa gatatu w’iki cyumweru, nyuma gato y’umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona Rayon Sports yari imaze gutsindwamo na APR FC ibitego 2-1.

Bivugwa ko abafana ba Rayon Sports bari barakajwe no gutsindwa na mukeba batutse Lemlem, bityo bikaba biri mu byatije umurindi icyemezo cye cyo gusezera muri Rayon Sports.

Amakuru y’isezera rya Ramadhan yanagarutsweho na Muhirwa Frederic usanzwe ari Perezida wungirije wa Rayon Sports. Uyu muyobozi yavuze ko na we ari kumva amakuru y’uko Lemlem yasezeye gusa akaba nta gihamya cyayo afite.

“Nanjye nabyumvishe ariko ntabwo ndabona ibaruwa ye isezera menye ngo ni biki, nta kibazo na kimwe twari dufitanye kuko duherukana ku mupira wa APR FC, ejo sinabonetse ku myitozo bambwira ko ataje gusa namutumyeho ngo tuvugane menye ikibazo aho kiri, nta mezi atatu tumurimo kuko ukwezi gushize twarahembye kandi twahembye abakozi bose, n’abiri ndumva ntayo kereka niba harabayeho kwibeshya ariko ibyo abantu babireba bakabikemura bitarinze kugera aho.”Freddy aganira na Eachamps.

Ku bijyanye n’umushahara w’amezi atatu Lemlem avuga, Muhirwa yavuze ko ntabyo azi ngo kuko hashize igihe gito Rayon Sports ihembye abakozi bayo.

Amakuru y’impamo ariho ni uko kuva Rayon Sports yatsindwa na APR Ramadhan ataritabira imyitozo yayo, ndetse n’imyitozo iyi kipe yakoze uyu munsi akaba atayigaragayemo.

Ikamba Lemlem yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2018 azanye na Karekezi Olivier waje gufata icyemezo cyo gusezera muri Rayon Sports kubera icyo yise “kugambanirwa.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger