AmakuruImyidagaduro

Ijambo Safi yavuze akibwirwa na Bad Rama ko bagiranye amasezerano na Urban Boys atakibamo

“Nta kundi ni akazi”, ibi ni byo umuhanzi Safi yavuze ubwo Bad Rama uyobora inzu itunganya umuziki ya The Mane Music Label akoreramo, yamubwiraga ko hari amasezerane yo gukorana basinyanye na Urban Boys yavuyemo ndetse bakanashyira hanze ko badacana uwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018 ni bwo inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu abahanzi batandukanye, The Mane Music label , yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ahanini bagaruka ku mishanga yabo itandukanye ariko bibanda ku masezerano amaze iminsi avugwa bagiranye na Urban Boys ibarizwamo Nizzo na Humble Jizzo. Ni ikiganiro kitagaragayemo abahanzi bakorera muri The Mane cyangwa Urban Boys.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 06 Ukwakira 2018, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko  Nizzo na Humble Jizzo  bagiranye amasezerano yo gukorera muri The Mane aho baba basanze Safi batandukanye. Icyo gihe Teradignews yabajije Bad Rama ayo masezerano avuga ko nta byinshi yabivugaho ko igihari ari uko hari amasezerano y’imikoranire bagiranye.

Muri iki kiganiro Bad Rama uyobora The Mane yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Urban Boys itigeze isinya amasezerano yo kwinjira muri The Mane ahubwo ko ayo basinye ari ayo gufatanya mu bikorwa bya muzika bitandukanye, igihe The Mane yabitabaza mu gikorwa runaka bakajyayo kandi na Urban Boys yakenera The Mane ikoreramo Safi, Marina na Queen Cha bakajyayo.

Yagize ati:”Ni ikintu cyabaye mu by’ukuri mu bwumvikane no ku rukundo dukunda muzika. Twahuye na Urban Boys kubera imishinga myinshi cyane The Mane yari ifite ariko dusanga ari byiza dufatanyije n’abandi bantu , nahuye na bo tuganira byinshi cyane bijyanye n’umuziki wa The Mane n’umuziki wabo havamo amasezerano agamije kuba twafatanya na Urban Boys mu bikorwa binyuranye igihe bibaye ngombwa. Ni amasezerano y’igihe kirekire ku buryo Urban Boys ikeneye ubufasha muri The Mane bitabagora ndetse n’igihe The Mane ibakeneye ntibigorane. Ntabwo amasezerano twagiranye ari ayo kuba bakwinjira muri the Mane. ”

Ku bijyanye n’igihe aya masezerano yabo azamara, Bad Rama yavuze ko nta gihe kigenwe azamara ahubwo ko ari amasezerano arambye azamara igihe kirekire. Bimwe mu bikorwa bazagaragaramo ni igitaramo cyiswe Celebrities Xmass party kizaba tariki ya 25 Ukuboza uyu mwaka, kigahuriza hamwe ibyamamare bitandukanye haba muri muzika, imikino, imideli, Abanyamakuru, filime n’ibindi.

Iby’aya masezerano bikimara kujya hanze, abantu batandukanye bahise batangira no kuvuga ko Urban Boys izagaragara mu bitaramo bizenguruka igihugu byiswe ‘The Mane simbuka’ The Mane iri gutegura, Bad Rama yabihakanye avuga ko aya masezerano bayasinye ibitaramo byaramaze gutekerezwa ko batazaririmba mu bitaramo byamaze gutangwazwa uretse ko bashobora kuzagaragara mu bitaramo bitaratangazwa.

Ibyatangajwe bataririmbamo ni ibizabera mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’Iburengerazuba aho bazakorera i Karongi kuri Centre Culturel i Rubengera tariki 16 Ugushyingo 2018. Rusizi muri Expo Ground ho bakazaba bahataramira tariki 17 Ugushyingo 2018. Bazahava bajya mu karere ka Huye tariki 23 Ugushyingo 2018 muri Auditorium ya Kaminuza mu gihe tariki 24 Ugushyingo 2018 bazaba bataramira i Nyamagabe kuri stade. Ibizakurikira ibi bizabera mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuya ni byo Urban Boys ishobora kuzagaragaramo.

Ku bijyanye n’uko kuba Urban Boys hari ukuntu igiye kujya ihurira mu bikorwa bime na Safi bishobora gukurura umwuka mubi hagati yabo dore ko n’ubundi basanzwe batumvikana, Bad Rama yavuze ko nta mpamvu n’imwe abantu bagomba guhangana bakora akazi kamwe bityo ko nta kibazo kibirimo kuko ari akazi kazabahuza.

Kwinjira muri ibi bitaramo bya ‘The Mane simbuka’ ni amafaranga igihumbi n’amafaranga magana atanu ku banyeshuri. Intego ya byo ni ukugirango begereze abaturage bo mu ntara abahanzi n’umuziki muri rusange no guha  umwanya abahanzi bakizamuka babone umwanya wo kwiyereka abitabiriye ibyo bitaramo, kuko hazibandwa ku bahanzi bakorera muzika mu ntara.

Bad Rama uyobora The Mane Music Label

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger