AmakuruAmakuru ashushyeMu mashushoUtuntu Nutundi

Ihohotera rikorerwa abagabo na ryo niryitabweho.

Abagabo bakunze kuvugwaho guhohotera abagore babo, ndetse ugaragaweho n’icyo cyaha agahanwa hakurikijwe amategeko ahana y’u Rwanda.

Ntiwavuga ihohotera rikorerwa abagore ndetse n’abana, ngo wirengagize ko hari n’abagabo bamwe bahohoterwa n’abagore babo kandi rimwe na rimwe bikaba aka ya mvugo ngo “umugabo ni inganzwa“, ni “cishwa aha”, “Umugore we yaramuroze” n’ibindi.

Ntibikunze korohera abagabo gufata iya mbere ngo bajye mu buyobozi kuvuga ikibazo cyo guhohoterwa n’abagore babo, kubera ko usanga bamwe babifata nabi, ariko birakwiye ko abagabo na bo batinyuka bakavuga ihohotera bakorerwa n’abagore bashakanye, ubuyobozi bukabiha agaciro, bityo amakimbirane yo mu ngo akagabanuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger