Umuziki

Igitaramo cya KNC na Chaka Chaka: Kwinjira hari n’abazishyura ibihumbi 400

Umuhanzi akaba n’umuyobozi wa Radio 1 na TV1 Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yateguye igitaramo yatumiyemo umunyafurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka aho kwinjira bisaba kwikora ku mufuka kuko hari n’abazishyura amafaranga agera 400 000 frw kugira ngo baze kwirebera aba banyamuziki.

Umushabitsi KNC iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi ba muzika mu gikorwa cyo kumurika umuzingo w’indirimbo ze [Album] yise ” Heart Desire”.

KNC uzwi cyane mu Rwanda nk’umuhanzi, umunyamakuru, umukinnyi w’amafilimi ndetse akaba n’umuhanga mu bikorwa byo  kwamamaza , iki gitaramo azagikorera mu mujyi wa Kigali ku wa 27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahazwi nko muri Camp Kigali hakaba hegeranye na kaminuza y’ u Rwanda icyahoze ari KIST hafi neza ya Kigali Selena Hoteli.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaririmbamo icyamamare mu muziki w’Afurika Yvonne Chaka Chaka ni amafaranga 20,000Frw ku bazicara ahasanzwe ndetse na 30,000Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro hakiyongeraho ubundi buryo bwo kugura amatike y’abantu 8 bazicara ku imeza imwe aho aba bazishyura ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400,000Frw).  Icyakora KNC uvuga ko abazaba bitabiriye iki gitaramo bazaba bameze nk’abari mu Ijuru yanashyizeho uburyo budasanzwe bwo kugabanyirizwa ibihumbi bitanu ku muntu uzagura itike mbere y’umunsi w’igitaramo.

Uretse KNC na Chaka Chaka, muri iki gitaramo hazanaririmbamo abandi bahanzi ba hano mu Rwanda bazatangazwa  mu minsi iri imbere .Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku ya  27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) imiryango ikazaba ifunguye guhera saa 6:30 z’umugoroba.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger