Amakuru ashushyeIbitekerezo

Dady de Maximo ati Igisirikare n’igipolisi cy’u Rwanda si icy’abanyamaburakindi

Dady de Maximo umenyereweho gutanga ubutumwa akenshi buba bujyanye n’ibyamukoze ku mutima, yatanze ubutumwa ku rubyiruko rujya mu gisirikare cyangwa igipolisi kubera kubura amajyo.

Mu butumwa yashyize kuri Facebook yagize ati”Ubuzima burananiye ngiye mu gisirikare cyangwa igipolisi? mu by’ukuri ? Igisirikari n’igiporisi cy’u Rwanda ntikijyamo abananiwe ubuzima. Waba unihebye inshingano yaho mbere menya ko atariho bavura ibikomere by’abihebye, n’ubwo bagushyiramo ingufu z’umutima ukaba umuntu mushya kubera discipline[imyitwarire] bongeramo ubumenyi buhanitse kandi bushya ariko bisaba ufite umuhamagaro n’ishyaka uzi n’impamvu y’urugendo nkugiye agiye kuba ijisho ry’abaturagihugu.”

“Si ahabananiye ubuzima Abandi ukumva ngo arananiye mujyanye mu gisoda, ayo magambo akoreshwa numva adakwiye unaniwe ushaka kwiyahura ntanicyo yamarira igihugu, igisirikare n’igipolisi gikeneye abazarwanira igihugu bakarinda ubusugire n’umutekano, ntago abakirimo ari uko bananiranye numva ari ugutuka ingabo n’abapolisi kuko ntibananiranye mbere yo kujyamo.”

“Umuntu akakwandikira ngo ndumva ubuzima bwanze ngiye mu gisirikare, hahahah hose niho uzabushobora niba utihanganiye ibigeragezo urimo umunsi rwahinamye mu birunga no mu mbeho bicika amasasu acicikana nk’ayo nibuka ntago aribwo uzashobora igisirikare udashoboye ubu ibigeragezo by’abagutesha umutwe mubana ntuzashobora amasasu y’umwanzi no kwihanganira imiruho igihe habaye ibiza kandi ugomba gutabara. Banza ukire ibikomere ubanze wumve ko ukenewe nkutanga umusanzu n’ibisubizo ubone kumva wagenda kuko utihanganiye ibyawe ngo ubibemo intwali, impirimbanyi y’ubuzima ntago uzatabara abawe ikirunga cya Nyiragongo cyarutse! Baziruka nawe ute imbunda ufumyemo!”

“Ese kuki igisirikare cyahungirwamo ibibazo ? ndagiye byanze eeeh buretse utabijyanayo hahaha igihe cyaza igihugu kikwiyambaje aho kuba utanga umusanzu ukaba umwiyahuzi. Nemera ko kigorora kubananiranye ariko sikigo ngororamuco ahubwo n’umutima w’igihugu n’ubwisanzure n’umutekano w’abanyagihugu bisaba intwali n’uwumva yakwitanga si aho ubuze amahitamo yumva yajya gusa biba byiza kujyamo ufite umuhamagaro kurusha guhamagarwa ukagenda ufite ibyo uhunga ku musozi ugahitamo kujya kuhihisha; nkumva ari ahajya abagabo bakomeje ingabo abandi bafora umuheto bikiranya n’imyambi.”

“Nunajyayo n’ukujyana umutima si aho guhungira amarira n’ibibazo gusa nubwo nziko naho homora kubera kubana n’abagabo b’ibigwi ariko saho kurundira abananiranye n’ababatswe n’ibibazo bakivumbura bidakemutse ngo barabijyanye, nubyikorera ntuzashobora imvura, izuba, imbeho, gutekereza, gutabara no kugira ijambo mu mahina. Umugoroba mwiza Dady de Maximo Mwicira-Mitali.”

Dady de Maximo avuga ko kujya mu giporisi cyangwa igisirikare bisaba kwitanga
Igisirikare cy’u Rwanda mu karasisi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger