IFOTO y’UMUNSI Perezida Kagame yagaragaje umwuzukuru we mukuru ateruye umuto uherutse kuvuka

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ibyishimo by’umwuzukuru we wa kabiri, yifashishije ifoto y’umwuzukuru mukuru ateruye umuto, bigaragara ko na we ibyishimo ari byose.

Perezida Kagame yagaragaje ibi byishimo mu ifoto yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022.

Ni ifoto y’imfura ya Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, ateruye umuvandimwe we uherutse kuvuka.

Iyi foto igaragaza akanyamuneza k’umwana mukuru wa Ange Kagame wishimiye kwakira umuvandimwe we, yashyizwe na Perezida Paul Kagame kuri Twitter.

Perezida Paul Kagame yashyizeho ubutumwa buto bugaragaza ko na we yishimiye aba buzukuru be bombi aho yashyizeho ijambo “that [ngibyo]” ubundi ashyiraho akarangabyiyumviro [emoji] kagaragaza ko yishimye.

That….😍 https://t.co/INW140haJP
Perezida Paul Kagame kandi yari aherutse kugaragaza nanone ifoto y’umwuzukuru mukuru ateruye umuto ari na bwo byamenywaga na benshi ko Ange Kagame na Bertrand Ndegengeyigoma bibarutse ubuheta.

Iyi foto yashyize kuri Twitter tariki 20 Nyakanga 2022, Perezida Kagame yari yashyizeho ubutumwa agira ati “Mwishyuke Ange na Bertrand.”

Ange Kagame na Bertrand bibarutse imfura yabo tariki 19 Nyakanga 2020, bakoze ubukwe tariki 06 Kamena 2019, mu bukwe bwabereye kuri Convention Center mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru yabanje

Ange Kagame n’umugabo we bibarutse ubuheta,perezida kagame yagaragaje uko yabyakiriye

Ifoto perezida Kagame yashyize ahagaragara

Comments

comments