AmakuruImyidagaduro

Icyo Bruce Melodie avuga ku mukobwa wamukunze cyane bigatuma yanga umusore wamuteretaga

Muri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umukobwa witwa Imfurayiwacu Gihozo avugana agahinda iyo yibutse ukuntu urukundo yakunze umuhanzi Bruce Melodie rwatumye atandukana n’umusore bari inshuti mu mashuri yisumbuye.

: Uyu mukobwa w’imyaka 21 kubera aamarira yasutse akikuruta hasi arira cyane kubera urukundo benshi bavuga ko uyu mukobwa akora ibi agamije kuvugwa cyane ngo abe icyamamare.

Melodie uvugwa muri iyi nkuru y’urukundo rw’agatangaza mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 yafashe aya mashusho ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayamenyekanishirizaho indirimbo ye aherutse gusohora yise “Katepilla”. Agira ati “Ngo byagenze gute?”

Melodie ntabindi yashatse kongera kuri iyi nkuru yahise anibutsa abantu ko afite indirimbo nsjya yise Katapila , mu butumwa butandukanye bwavuzwe kuri iyi positi ya Bruce Melodie , uwitwa Junior Giti usobanura Filime yagize ati

“Buruse Melodie gabanya guhemuka”

Bahati wahoze mi Itsinda rya Just Family we yagite ati

“Bruce Melodie Imana Izaguhana kubabaza abandi bana ugatuma bikundira abasaza b’imyaka 98 , kazi kawe”

Uyu mukobwa kubera ukuntu Melodie atigeze yakira urukundo rwe ngo byatumye amufata nk’umuhemu cyane gusa ngo byatumye yibonera umugabo umutetesha w’imyaka 98 ubu niwe bari gukundana

yavuze ko yavuye iwabo ajya muri Kigali kureba Bruce Melodie bimusaba hafi imyaka itandatu kugira ngo abone nimero y’uyu muhanzi amuhe n’umwanya wo kubonana.

Uyu mukobwa yavuze ko kuva mu 2014 ari ku ntebe y’ishuri yahoraga avuga ko akunda Bruce Melodie bituma n’umuhungu bakundanaga batandukana, kuko yabonaga ko agakunze ababiri kabateranya.

Uyu mukobwa ararahira akirenga akavuga ko Bruce Melodie amufitiye nimero, kuko buri umwe areba ‘status’ za WhatsApp z’umwe ariko ngo ntibashobora kuvugana kuri telefoni.

Mu kiganiro na Gihozo byumvikana ko agikunda Bruce Melodie, ariko avuga ko yiyumanganya kugira ngo Isi itamwota.

Ngo mu gihe cyose yamaze avugana n’uyu muhanzi ntiyari azi neza ko afite umugore n’umwana-Yatunguwe abimenye, ariko kandi ngo n’uyu muhanzi ntiyigeze abimubwira.

Yavuze ko yavuganaga umwanya munini na Bruce Melodie kuri telefoni, ndetse niwe wamuhaye igihe cyo kujya kumureberaho kuri Isibo Tv akamushyikiriza impano ngo yari amufitiye .

Gihozo ntiyerura impano yahaye na Bruce Melodie, ahubwo avuga ko uyu muhanzi ari we ufite uburenganzira bwo kuzabitangaza.

Mu magambo ye agira ati
“Ni we wampaye gahunda yo kujya kumureba mubwira ko mufitiye impano. Arambwira ati ‘noneho muri iyi minsi mfite akazi kenshi, ariko reka nkushakire umwanya ampa umunsi arambwira ati ‘ntuzawice uzaze’, njya no kumureba uwo munsi naramuhamagaye arambwira ati ‘karibu ngwino’”.

Imfurayiwacu Gihozo yumvikanisha ko akunda Bruce Melodie ku buryo yiteguye kubana nawe, kandi ko amutereye ivi atazuyaza kuvuga yego.

Ati: “Ntabwo nabona uko mbisobanura. Ateye ivi nabyemera”. . Uyu mukobwa benshi bavuga ko yakunze urudashoboka yavuze ko umukunzi we mushya afite imyaka 98 y’amavuko, kandi ko bitegura gukora ubukwe. Ariko ngo bazabanza kurya ubuzima. Yanavuze ko yitegura kujya kumwerekana iwabo.

Umuhanzi Bruce Melody wasariwe na Gihozo
Igihozo uvuga ko yakunze umuhanzi Bruce Melody

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger