AmakuruAmakuru ashushye

Icyihishe inyuma y’amande angana na Miliyaridi 5 Facebook yaciwe

Kuri uyu wa kane nibwo inkuru yasakaye mu bitangazamakuru binyuranye ko ikigo Facebook cyaciwe amande angana na Miliyaridi 5 z’Amadorari, kizira kuvogera no kwandagaza amabanga y’abakigana.

Mu mwaka ushize umuyobozi w’ikigo Facebook yitabye inteko nshingamategeko ya Amerika , bimwe mu byo Mark Zuckerberg yabajijwe n’intumwa za rubanda harimo no kuba iki kigo kitita ku mutekano w’abakiliya bacyo. Umuyobozi wa Facebook yijeje inteko ko bagiye kuvuguurura uburyo bakoreshaga mu kurinda amakuru n’amabanga y’abakiliya bayo.

Icyo gihe kandi Facebook  yasabwe ko yahindura uburyo yakoreshaga mu kugaragaza  nimero za Telefoni y’umukiliya, cyangwa imeli ye ku buryo itabonwa na buri weze ukoresha Facebook.

Impamvu yafatiwe ifacebook yafatiwe ibihano?

Abakiliya barenga miliyoni 87 bagaragaje ko bibwe amabanga yabo bari barabitse kuri Facebook. Aha facebook yavuze ko ahanini umuntu yibwa amabanga bitewe nuko aribo ubwabo bihitiyemo kuyatangaza, aha ngo biterwa ahanini n’ubumenyi nyiri ugukoreshwa Facebook afite, ku mikorere y’uru rubuga bitaba impamvu rusange ibazwa ikigo Facebook.

Ikigo gishinzwe gukora iperereza ry’ubucuruzi muri Amerika FTC cyagaragaje ko cyatangye iperereza kuri Facebook kuva muri Werurwe uyu mwaka .Bimwe mu byo kirimo kwitaho muri ubu bushakashatsi ni Uburyo Facebook yatanze amakuru y’abakiliya bayo ku kigo Cambridge analytica mu buryo batigeze bamenyeshwa .aiabi byemeza ko Facebook ikoresha amakuru y’abakiriya bayo mu muryo bumnyuranije n’amategeko.

Ikigo Cambridge Analytica  nacyo cyemera ko cyakoresheje amakuru gihawe na Facebook , gusa bo bavuga ko ntakosa na rimwe babibonamo cyane ko byakozwe ku bwumvikane na facebook.

Aha niho FTC ihera ivuga ko bishoboka ko hari ibindi bigo byinshi byahawe amakuru na  Facebook ariko ntibimenyekane ku buryo aribyo bari bwibandeho mu iperereza rikurikira.

Hari n’amakuru avuga ko ayo makuru y’abakiriya ba Facebook  yaba yarakoreshejwe mu matora yo m mu Bwongereza yabaye mu 2016, agamije gukura Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu cuyiswe Brexit.

Mu bindi bishobora gutuma Facebook ifatirwa ibihano, harimo no kuba yaragiranye amasezerano n’ibigo bikora uburyo bwa inerineti buzwi nka Facial Apps buhimndura amasura y’abantu bugamije kubiba amakuru yabo mubyo FTC yise FacialRecognition.

Uretse gutanga aya mande , Facebook yategetswe gushiraho akanama k’igenga  katagenzurwa n’ubuyobozi bwa Facebook gashinzwe gukurikirana uburenganzira bw’abakoresha uru rubuga.

Ubuyobozi bwa Facebook  bwahumirije abakiriya babo ko nta gihombo kinini ayamande azabatera, ndetse bunavugako bugiye gukora uko bushoboye kose ngo imikoranire nabo igende neza.

Facebook yaciwe akayabo ka Miliyaridi 5

Yanditswe na Ildephonse@teradig

Twitter
WhatsApp
FbMessenger