AmakuruImikino

Icyatumye Rayon Sports ikorera imyitozo ku matara y’imodoka cyamenyekanye

Mu gihe benshi bibazaga ko kuba Rayon Sports iri muri Mozambique yaraye ikoze imyitozo imurikiwe n’amatara y’imodoka hari aho byaba bihuriye no kwakirwa nabi, umumnyamabanga w’iyi kipe amaze rubanda amatsiko asobanura neza izingiro ry’ikibazo.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup kuri ubu irabarizwa i Maputo muri Mozambique, aho yagiye gukina umukino wo kwishyura ugomba kuyihuza na Costa do Sol mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike yo kujya mu matsinda y’iri rushanwa.

Iyi kipe ya mbere ikunzwe hano mu Rwanda yageze i Maputo ku gicamunsi cy’ejo, mu masaha y’umugoroba ikora imyitozo imurikiwe n’amatara y’imodoka. Kuva mu ijoro ry’ejo hatangiye gukwirakwizwa amafoto agaragaza Rayon Sports iri mu myitozo imurikiwe n’amatara y’imodoka, abenshi batangira gukeka ko yaba yimwe ikibuga ikoreraho imyitozo mu rwego rwo kuyinaniza kugira ngo izatakaze uyu mukino.

Mu kiganiro umunyamabanga uhoraho w’iyi kipe Bwana Itangishaka Bernard uzwi nka King Bernard yagiranye n’imwe mu maradiyo akorera hano mu mujyi wa Kigali, yavuze ko batakiriwe nabi, ko ahubwo ibyabaye byatewe n’uko ikibuga bakoreyeho imyitozo kitagira amatara kandi bakaba bakigezeho bumaze kwira.

King Bernard yanongeyeho ko Rayon Sports yanyuranyije n’ibyo amategeko ateganya ku kipe yasuye aho igomba gukorera imyitozo ku kibuga n’isaha umukino uzaberaho, gusa Rayon Sports yo yanyuranyije n’iri tegeko ijya kwitoreza ku kindi kibuga.

Uyu muyobozi yagize ati” Ubundi ikibuga kizakira umukino amategeko avuga ko ikipe yasuye igikoreraho mbere y’umunsi umwe ngo umukino ube kuri ya saha umukino uzabera. Twagezeyo dushaka gukora ikipe ishaka gukora imyitozo ikibuga twabonye nta matara gifite bitewe n’umuvundo w’imidoka twagezeyo bwije ni bwo abanyarwanda baba inaha muri Mozambique bacanye amatara y’imodoka zabo ikipe igakora”.

Umunyamabanaga wa Rayon Sports yavuze ko Rayon Sports uyu munsi ari bwo biteganyijwe ko ikorera imyitozo ku kibuga kizakira umukino ku isaha ya saa moya ari na yo saha izaberaho umukino ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018.

Amakuru aturuka muri Mozambique avuga ko abakinnyi bose bameze neza, gusa ngo  akantu katagenze neza ni uko Rayon Sports itarbonana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Costa do Sol ariko hakaba hitezwe ko aka kabazo kaza gukemuka vuba.

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports ikaba yaratsinze Costa do Sol ibitego 3-0, ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahita ikomeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger