AmakuruImyidagaduroInkuru z'amahangaPolitiki

Icyamamare muri Reggea Tiken Jah Fakoly yanenze perezida wa Guinea uri kwihambira ku butegetsi

Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Reggea ukomoka mu gihugu cya Côte d’Ivoire Tiken Jah Fakoly aranenga Perezida Alpha Condé w’imyaka 81, uri gushaka kwihambira ku butegetsi abantu bakaba bari kwicwa kubera kubyamagana.

Jah Fakoly cyera yaririmbye ashyigikira Perezida Condé ubwo yari afunze ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, uyu munsi ari kwamagana ibikorwa bye.

Mu kiganiro na BBC, Tiken Jah Fakoly avuga ko aticuza ibyo yakoze icyo gihe ariko ataniyumvisha uburyo “umuntu yarengeraga” ubu ari guhutaza abigaragambya.

Jah Fakoly ati: “Natekerezaga ko agiye kuba nka Nelson Mandela wamaze imyaka muri gereza yasohoka akayobora manda imwe akava ku butegetsi”.

Tiken Jah Fakoly azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Afurika nka “Le pays va mal”, “Plus rien nem’étonne”, “Africa”, Promesse bla bla” n’izindi.

Umuvugizi w’ishyaka rya Alpha Condé yatangaje ko batunguwe kandi bakababazwa n’ibyavuzwe na Tiken Jah Fakoly, ko ari nk’igitutsi kuri Perezida Condé.

Mu kwezi gushize kwa cyenda, Condé yasabye guverinoma ye kureba uko ivugurura itegeko nshinga.

Benshi bahise babona ko ari uburyo bwo gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2020, batangira kubyamagana.

Mu cyumweru gishize, abantu icyenda biciwe mu myigaragambyo yo kwamagana uwo mugambi wo guhindura itegeko nshinga.

Amashusho anyuranye yabonetse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi bakubita bikomeye abigaragambya, banerekana umwe ahohoterwa yambaye ubusa.

Guverinoma, yabanje kubuza iyi myigaragambyo, nyuma yatangaje ko yamaganye uru rugomo rwakorewe abari kwigaragambya.

Condé ni Perezida wa Guinea-Conakry guhera mu mwaka wa 2010.

Alpha Conde yanenzwe kubera kwihambira ku butegetsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger