AmakuruImyidagaduro

Ibyo wamenya ku nkuru y’urukundo rwa Niyo Bosco

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi, Niyo Bosco kuri ubu unakunzwe mu ndirimbo yise ‘Ishyano’ aho yumvikana imitima yamubanye myinshi bitewe n’umukobwa uba wamuhagurukiye yagize icyo avuga ku rukundo rwe.

Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, iby’urukundo rwe yabigarutseho ubwo yari Ari gutangaza ko afite umushinga mushya aho abantu bazabasangiza inkuru z’urukundo zabo, maze izizaba zatoranyijwe zigakorwamo ibyegeranyo.

Yagize ati “Turi gukora kuri album yitwa ubumuntu, dushaka gukora izindi mpinduka n’ubundi zishingiye mu gukurura abantu, noneho z’urukundo, z’ubukwe kugira ngo twisange mu bushake bwabo. Igihari ni uko dushaka inkuru zabo, buri wese avuge inkuru y’urukundo rwe noneho ukuntu bizagenda tuzatoranyamo 5 nziza ku gice cya mbere cy’ibyo tuzaba tugiye gukora noneho Morodekayi [M Irene] akoremo ibyegeranyo byiza.”

Aha niho yaboneyeho avuga kuby’urukundo rwe avuga ko nta rwigeze rubaho.

Niyo Bosco yagize ati “Inkuru y’urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho. Nirubaho muzarumenya. Erega amarangamutima si ngombwa ko uko uyagize abe hari uwo uyagirira.”

Niyo Bosco nyuma yo gusohora indirimbo ‘Piyapuresha’ igakundwa cyane, uyu muhanzi ku munsi wo ku wa Gatatu akaba yarasohoye indirimbo nshya yise ‘Ishyano’.

Ni indirimbo iyo uyumvise neza, yanditse mu buryo bugezweho bw’indirimbo ziganisha mu rukundo rwo mu gitanda benshi bakunda kwita ‘ibishegu’.

Nko mu gitero cya kabiri agira ati “Uyu munyagwa w’umuburi urandembeje, ayiweeeh!! ntumpa n’agahenge, karawushimashimye numva karancokoje, Mana we icyi gikosi ukindenze hayaahh!!! mbona abandi bana babikora baseka n’udu carves ntibaduhereza nkibuka ko mere yambujije kuregeza ati ‘irari ugira rizatuma uraburiza . Karongeye karayagaye kati intama ntiyagukandiye noneho birancanze imitima imbanye ibiri umwe uti wa dage we ubwo akamirine kizanye gaterure maze ugafekenye sakindi izaba yibaruka, undi uti shenge we mbabarira rata ntutushe biriya binyagwa biramagira ntiwakira uwo mwaku we heeh!! Scyeee!!!”

Ni indirimbo mu nyikirizo yayo yumvikana aririmba ko biryoha nk’ubuki ariko bigira n’ubugi ubimenya wisatuye, ngo nta muntu ubura ishyano ashyuha.

Niyo Bosco ukunzwe
na benshi muri iyi minsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger