Amakuru ashushyeImikino

Ibya Rayon Sports bibaye nko kujya gusura umuturanyi mubi

Rayon Sports ikubiswe ahababaza na Etincelles maze iyitsinda igitego kimwe kubusa mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Igitego rukumbi cyatandukanyije impande zombi cyatsinzwe na Mumbele Saiba Claude, cyabonetse ku munota wa 79 w’umukino. Ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira watewe na Nduwimana Michel. Maze Rayon Sports isigarana ihurizo ryo gushaka uburyo yakwishyura ariko ikomwa mu nkokora ku  wa 89′ ubwo Manishimwe Djabel yahabwaga ikarita itukura azira ikosa yarakoreye kuri Hackim Dieme.

Ubwo bishimiraga igitego bari batsinze

Uyu ni umukino wahuje aya makipe atari afite bamwe mu bakinnyi bayo b’imena. Rayon Sports yakinnye idafite abakinnyi bayo bakomeye barimo Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bari kumwe n’Ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mikino ya Cecafa bakaza kugera i Kigali mu ijoro ryo kuwa kabiri kubera umunaniro ntibahite bajyana na Rayon Sports i Rubavu,  mu gihe Etincelles itari ifite rutahizamu wayo Kambale Salita Gentil wamaze kugurwa na Singida United yo muri Tanzania na Mbonyingabo Regis ufite amakarita atatu y’umuhondo  atamwemereraga gukina uyu mukino.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi  adasatirana bikomeye maze gice cya mbere kirarangira amakipe yombi anganya 0-0.

Rayon Sports yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu ariko ikananirwa kubyaza umusaruro amahirwe yabonye nk’aho Manishimwe Djabel yabonye uburyo bwabazwe imbere y’izamu ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Uko Imikino yakinwe ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukuboza 2017 yagenze

-  AS Kigali 2-2 Kiyovu Sports

-  Espoir FC 1-2 Police FC

-  Sunrise FC 2-1Kirehe FC

-  Marines FC 2-0 Bugesera FC

Umukino uzakinwa ku wa Kane, tariki ya 21 Ukuboza 2017

-  Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi)

11 babanje mu kibuga kumpande zombi

Etincelles : Rukundo Protogene (GK, 1) Gikamba Ismael 5, C, Akayezu Jean Bosco Welbeck 18, Nahimana Iddy 11, Kayigamba Jean Paul 22, Nsengiyumva Ishbalde 23, Jumapili Iddy 3, Tuyisenge Hackim 25, Mumbele Saiba Claude 13, Nduwimana Michel 2 na Niyonsenga Ibrahim 17.

Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame (1, GK), Mugabo Gabriel 2, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Rutanga Eric  3, Usengimana Faustin 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mukunzi Yannick 6, Nova Bayama 24, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Manishimwe Djabel 28 na Tidiane Kone 19.

Uyu mukino waranzwe no gushyamirana hagati y’impende zombi
Olivier Karekezi yitegereza ibyo abasore be bari gukora

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger