AmakuruPolitiki

Ibintu byahinduye isura mu rubanza rwa Aimable Karasira urukiko rwamanitse amaboko

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali rwavuze ko rusanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha Aimable Karasira, ibyatunguye uruhande rw’uregwa.

Ubwo iburanisha mu mizi ryari rigiye gutangira uyu munsi, umucamanza w’uru rukiko yavuze ko basanze ibyaha Karasira aregwa byaburanishwa n’urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo.

Umucamanza yavuze ko ibi ari urukiko ubwarwo rwabyibwirije, kandi ko byemewe n’amategeko ko urukiko rushobora kwiyambura ububasha ku rubanza runaka.

Gatera Gashabana, umunyamategeko wunganira Aimable Karasira, mu rukiko yagaragaje ko batunguwe n’ibyo umucamanza atangaje.

Gashabana yavuze ko nabo bazagira icyo babivugaho ariko ko bazabishyira muri ‘system’ y’ubucamanza ihurirwamo n’ababuranyi hamwe n’urukiko.

Urukiko rwahise ruvuga ko umwanzuro wanyuma kuri ibi rwatangaje uzasomwa mu cyumweru gitaha tariki 25 z’uku kwezi k’Ugushyingo.

Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda akirukanwa umwaka ushize, afunze aregwa ibyaha birimo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, no gukwirakwiza ibihuha, ibi byaha byose arabihakana.

Ibyaha aregwa bishingiye kubyo yagiye atangaza ku rubuga rwa YouTube biciye kuri ‘channel’ yafunguye yitwa ‘Ukuri Mbona’.

Yafunzwe muri Gicurasi (5) 2021, kugeza ubu urubanza rwe ntiruratangira kuburanishwa mu mizi nyuma y’amezi menshi yo kuburana ifungwa ry’agateganyo, no kurusubika ku mpamvu zitandukanye.

Mu minsi yashize, urubanza rwa Rashid Hakuzimana uregwa ibyaha bishingiye ku biganiro yatanze kuri YouTube narwo rwoherejwe muri ruriya rugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka nyuma y’uko avuze ko urukiko rwamuburanishaga nta bubasha rubifitiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger