AmakuruPolitiki

Ibikubiye mu kiganiro perezida Zelensky wa Ukraine yagiranye na Tshisekedi wa DRC kuri Telefone

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kanama 2022, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yahamagaye mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagirana ikiganiro kuri telefone.

Muri iki kiganiro bagarutse ku ngaruka z’ibibazo byatewe n’Intambara y’u Burusiya imaze kwangiza byinshi muri iki gihugu Zelensky ayoboye .

Iki kiganiro, kibanze kandi ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa ryatejwe n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine yatumye Isi izahazwa n’imbogamizi zinyuranye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko iki kiganiro ari icya mbere yagiranye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Namugaragarije ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ibibazo byatewe n’Igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine. Nagarutse ku kamaro ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyigikiye Ukraine byumwihariko mu Muryango w’Abibumbye.”

Perezida Volodymyr Zelensky kandi yashimangiye ko Ukraine ishyize imbere imikoranire ishikamye hagati yayo n’Umugabane wa Afurika.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y’icyumweru kimwe ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bubashije guhaguruka muri Ukraine nyuma yuko hasinywe amasezerano yo kuba Igisirikare cya Ukraine cyaha inzira aya mato yari yarimwe inzira akajyana ibi binyampeke byari byarabuze bigateza ikibazo cy’ibura ry’ibizikomokaho ku Isi.

Iki kiganiro kandi cyabaye hagati y’Umukuru w’Igihugu cya Ukraine kimaze iminsi cyugarijwe n’intambara cyashojweho n’u Burusiya ndetse no ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba itorohewe kuko imaze iminsi ihanganye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 imaze iminsi ihanganye na FARDC mu mirwano ikomeye.

Perezida Zelensky kandi yavuganye na mugenzi we wa DRC mu gihe iki Gihugu cyariho kinitegura kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amarica, Antony Blinken wanazanywe n’iki kibazo cy’iyi mitwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger