AmakuruImyidagaduro

Ibikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri Bruce Melodie wirirwanye indabo ku kibuga cy’indege ategereje Kizz Daniel

Ku mbuga nkoranyambaga,benshi ntibiyumvisha uburyo umuhanzi ukomeye mu muziki Nyarwanda nka Bruce Melodie yakwirirwana indabo ku kibuga cy’indege ategereje umuhanzi mugenzi we w’Umunyanigeria Kizz Daniel.

Amakuru yizewe ahamya ko Bruce Melodie n’abanyamakuru biriwe bategereje uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Bugga”kuva i saa tanu z’amanwa kugeza saa kumi aribwo yahasesekaye.

Ni ukuvuga ko bamaze amasaha atanu bamutegereje ntakurambirwa.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda watunguranye kukuba yarategereje uyu muhanzi igihe kingana gutyo bikanarangira atemerewe kumwakira kuko abarinda Kizz Daniel batamworoheye.

Ibi ntibyanejeje abakunzi be n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange kuko bavuga ko ahari ashobora kuba yatabihembewe bigatuma yihanganira gushigatira indabo hafi izuba kurenga.

Uwitwa Janvier POPOTE kuri Twitter yanditse agira ati”Ariko se ubwo byari bikwiye ko Buru Semelodi (Bruce Melodie) yirirwana indabo kuri eyapoti? Umushyitsi anahageze baunsa amukekamo umufana aramwitambika, ntiyabasha no gusuhuza neza mukuru we. Mu gihe ncyibaza icyamuteye kuzana indabo, inzobere iranyongorera iti “Wasanga babimwishyuriye”.

Ubu butumwa bwasamiwe hejuru n’abatanze ibitekerezo bitandukanye binenga iki gikorwa nk’uko bigaragara uciye kuri iyi link: https://twitter.com/JanvierPopote/status/1558468019130716165

Umuhanzi Kizz Daniel, yageze i Kigali yitabiriye iserukiramuco ry’umuziki MTN/ATHF yarirnyemo ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 kuri Canal Olympia.

Yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ari kumwe n’abafamusha mu rugendo rw’umuziki we, yaje ari mu ndege yihariye ‘Privet Jett’ nyuma y’uko indege yari kumutwara imusize.

Ni mu gihe abanyamakuru bamutegereje ku kibuga cy’indege kuva saa tanu z’amanywa, bivuze ko bamaze amasaha atanu bamutegereje.

Yageze i Kigali nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu gihugu cya Tanzania. Yagikoze asubukura icyo yakabaye yarakoze ku wa 10 Kanama 2022, yasubitse nyuma y’uko ibikapu bye birimo ibicurangisho by’umuziki n’ibindi byibwe.

Ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Dar es salaam, uyu muhanzi yabwiye yasabye imbabazi abafana be b’abanya-Tanzania.

Kizz Daniel yavuze ko mu izina rye, abateguye iki gitaramo, abamufasha mu muziki ‘Mbasabye imbabazi kubyabaye [Aravuga kuba atarabaririmbiye ku itariki yari yatangajwe mbere].”

Bruce Medlodie ni umwe mubategerezanyije indabo amasaha atanu yose

Twitter
WhatsApp
FbMessenger