AmakuruImikino

Ibiciro by’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari byakubiswe ishoka

Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020, nibwo hateganyijwe gukinwa imikino ya nyuma y’igikombe cy’Intwari cya 2020 mu mupira w’amaguru.

Iyi mikino iteganyijwe gukinirwa kuri kuri Stade Amahoro i Remera, mu gihe byari bizwi ko itikeya make yo kwinjira ari ibihumbi 2000 RWF, ubu yahanantuwe ishyirwa ku mafaranga 1000 gusa.

Iyi mikino izasozwa ku munsi w’ejo tariki ya 1 Gashyantare ari na bwo hazizihizwa n’umunsi w’Intwari, imikino izatangira saa 13:00’ Mukura VS yakira Police FC, ni mu gihe ku isaha ya saa 15:30’, Kiyovu Sports izakina na APR FC.

Aya makipe uko ari 4 ni yo yahuye muri iri rushanwa, yakinnye mu buryo buri imwe igomba guhura n’indi, nyuma hazabarwa amanota igize menshi abe ariyo yegukana igikombe.

APR FC ni yo iri kwisonga n’amanota 6, Kiyovu Sports ifite amanota 3, Police FC 3 mu gihe Mukura VS ifite ubusa.

Nk’uko byari byatangajwe, kwinjira kuri iyi mikino, itike ya make yari 2000frw, ahatwikiriye 5000frw mu gihe mu myanya y’icyubahira byari 20000frw.

Ibi biciro bikaba byamaze guhinduka aho ahasigaye ari 1000frw, mu ntebe z’imihondo 2000frw, VIP(2) 5000frw, VIP(1) 10000frw mu gihe muri VVIP ari 20000frw.

Ibiciro bishya
Ibiciro ya mbere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger