Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ugereranije nigiciro byagurwagaho

Ikigo cyigihugu gishinzwe kugenzura imirimo  ifitiye igihugu akamaro RURA, cyatangaje ibiciro bishya bya essence na mazutu  kuburyo ntawugomba kurenza igiciro gishya cyagiyeho muri uku kwezi kw’ugushyingo ndetse n’ukuboza 2017 .

Mu mujyi wa Kigali igiciro cya essence ni amafaranga  1031  kuri litiro naho mazutu ni amafaranga  994 Frw kuva kuwa 4 Ugushyingo 2017.

Igiciro cya essence cyazamutse kuko cyavuye kumafaranga 993Frw kuri litiro kikagera kumafaranga  1,031Frwkuri litiro . Naho mazutu yo yavuye ku mafaranga  954Frwagera ku mafaranga  994Frw kuri litiro.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhinduka kuwa 4 Nzeri 2017 aho litilo ya lisansi itagomba kurenga 993 Frw naho mazutu yo ntirenge 954.

Ibi biciro bishya bizubahirizwa kugeza  mukuboza 2017,  RURA yatangaje ko ibiciro byahindutse bitewe nimpinduka mpuzamahanga zabayeho u biciro byibikomoka kuri peteroli.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara imenyesha ibiciro bishya

Comments

comments