AmakuruPolitiki

Huye: Guverineri Kayitesi yijeje moto ba SEDO

Ejo ku wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi 2013 kuri Sitade ya Huye habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umurimo. ibyo birori byahuriranye n’igikorwa cyo gutanga moto ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’ Utugari 72 tugize Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi birori byanatangiwemo moto byari byitabiriwe na guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere WungirijeUmunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Abakozi b’Akarere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibingo ko mu Murenge wa Karama, Munyentore Frederick yavuze anezerewe yongeraho ko  bitewe n’Insanganyamatsiko yo kunoza umurimo, iyo moto yahawe izamufasha kuwunoza cyane guha abaturage service ahantu hose. Yakomeje avuga ko hari ahantu kure batinyaga kujya kuremesha inama maze bagasaba abaturage kuza ku kagari ariko moto bahawe zizabafasha kujya babasanga aho bari mu midugudu babakemurire ibibazo bafite tubahe service zikwiriye bifashishije moto.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, Ingabire Charlotte we yagize ati: “Izi moto zigiye kurushaho kudufasha kunoza umurimo mu nshingano zacu za buri munsi duhura nazo turushaho kwegera umuturage ku gihe tumufasha kumuha service nziza kdi inoze tunamufasha kumukemurira ibibazo.”

Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Ange Sebutege yatanze yagize ati “Kuba byahuriranye n’uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo ni ikigaragaza ko Ubuyobozi bw’Akarere natwe duha agaciro abo dukorana ndetse no guharanira gukora ibishoboka byose  byarushaho kubafasha gutuma banoza akazi kabo ngira ngo igisigaye ni ukuzamura ibipimo uko twari dusanzwe dukora aho twari tugeze harashimishije ariko uburyo twashobora kwatura intambwe tukagera hahandi twese twifuza. ”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi yatanze ubutumwa buvuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ariko ubuyobozi bwagenda bwongera ibikoresho ndetse banafasha abakozi gukora abakozi kabo neza batekanye. Yongeye ho kandi ko uko ubushobozi bw’uturere buzagenda bwiyongera n’ abakozi b’ Utugari bashinzwe ubukungu n’ imibereho myiza nabo  bazatekerezwaho bagahabwa amamoto.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger