Amakuru ashushye

Humble Jizzo yasezeye abafana be anabizeza ko azagaruka vuba

James Manzi uzwi cyane mu itsinda rya Urban Boys nka Humble Jizzo , yamaze gusezera kubafana be ndetse anabizeza ko azagaruka vuba dore ko agiye kwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu minsi yashize nibwo byanugwanugwa ko Humble Jizzo ashobora kwerekeza muri Amerika aho azaba ajyanye n’umufasha we  kurirayo noheli n’ubunane, gusa ariko Humble Jizzo nawe yakunze kugaragaza ko abikumbuye  abicishije kuri Instagram.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye , Humble Jizzo yagize ati:” Twari kumwe i Kigali mu Rwanda, ariko ubu ndifuza ko twaba turi kumwe muri Amerika i  New York no muri leta ya  Washington  . Ndagukunda  Alexandria (umukunzi we).”, ubu nibwo butumwa bwaherekeje ifoto ya Humble Jizzo ari kumwe na Amy Blauman umukunzi we .

Muri iki gitondo ahagana saa tatu z’igitondo Humble Jizzo nanone yashyize ubutumwa kuri Instagram ye asa n’usezera kubakunzi be ndetse n’abafana ba Urban Boys muri rusange .

Humble yagize ati: “Tuzongera kubonana vuba” nukuvuga see you soon mu rurimi rw’icyongereza. Biteganyijwe ko Humble Jizzo azahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017.

Hari amakuru atangwa n’inshuti za Humble avuga ko ubu butumwa yabutanze ubwo yarageze kuri Ambasade y’Amerika mu Rwanda aho yaragiye gufata icyangombwa kimwerera  kujya muri Amerika, Visa, kugirango abone uburyo yurira rutema ikirere ubundi yerekeze hariya muri Amerika ajye gusura umukunzi we Amy Blauman.

Mu gihe yaba agiye, Urban Boys yaba isigaye ihagarariwe na Nizzo gusa kuko Safi we yamaze kuyivamo, ubu Urban Boys ikaba ikomeje ibikorwa byayo ari babiri [Humble Jizzo na Nizzo Muhamed].

Humble Jizzo yarari kuri Ambasade y’Amerika ikorera hano mu Rwanda

Mu mpera z’Ukwakira 2017 nibwo Humble Jizzo na Blauman batangaje ko bitegura kwakira imfura yabo y’umukobwa ari nabyo byatumye bafata umwanzuro wo guhagarika ubukwe bagombaga gukora m’Ukuboza 2017.

Aba bombi bagiye kurira noheli n’ubunane  muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Wenatchee muri Leta ya Washington ndetse ni naho Amy Blauman w’imyaka 29 azabyarira.

Humble Jizzo na Amy baherutse kugaragaza ibyishimo bikomeye batewe n’umwana bitegura kwibaruka, babicishije mu ndirimbo yitwa ‘Happy announcement’ bagaragaza ishusho y’uko bamenye ko atwite  ndetse bakanagaruka ku ngingo yo guhitamo izina bagomba kuzaha umwana wabo.

Humble Jizzo na Amy Blauman  bamaranye imyaka itatu bakundana. Uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yatangiye akorera cyane mu Mujyi wa Rusizi ari naho yamenyaniye na Humble Jizzo ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo muri Primus Guma Guma Super Star.

Baritegura kwibaruka umwana w’umukobwa

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger