ImyidagaduroUrukundo

Humble Jizzo agiye gukora ubukwe

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko ku ya 24 Ugushyingo azakora ibirori byo gushimangira umubano we n’umugore we Amy Blauman imbere y’imiryango.

Ubu bukwe bwa Humble Jizzo na Amy Blauman bwagombaga kuba mu mpera za 2017 ariko buza gusubikwa bitewe n’uko iminsi y’ubukwe yahuriranye n’uko umugore we yiteguraga kwibaruka umwana wabo w’imfura bikanatuma berekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibyo gusubukura ubukwe bwabo, Humble Jizzo yabitangarije mu birori byo kwizihiza isabukuru ye byateguwe mu ibanga n’umugore we.

Mu bitabiriye isabukuru y’uyu mugabo, harimo Nizzo baririmbana muri Urban Boys, Hollybeat ukora muzika muri studio ya Urban Record, Dj Pius, Phil Peter na M Irene bakorana ku Isango star ndetse n’abandi banyuranye b’inshuti z’uyu muhanzi umugore we.

Yabitangarije mu birori byo kwizihiza isabukuru ye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger