AmakuruImyidagaduro

Hon. Bamporiki Edouard yatongereye Social Mula anamugabira inka-AMAFOTO

Mugwaneza Lambert  uzwi nka Social Mula muri muzika nyarwanda, yandikishije amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka irenga  7 ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Ma Vie’.

Ni Album yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo kitabirwa n’abatari bake barimo  umubyeyi we, umugore we, Hon. Bamporiki Edouard amugabira inka, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco n’abandi.

Ubwo Bamporiki yari ahamagawe na Kate Gustave wari MC ngo agire icyo abwira imbaga yari yitabiriye iki gitaramo, yatangaje ko kuva Perezida Kagame yamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igitaramo cya Social Mula ari cyo cya mbere yitabiriye kandi ko kiri mu murongo w’ihererekanyabusha rya gihanzi na Nyirasafari Esperance wabaye Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Yanasabye ko abakiri bato bajya bajya mu bitaramo bambaye ingofero kuko ngo hari igihe ujya gukurira ingofero umuntu ugasanga ntayo wambaye, maze akuramo ingofero yari yambaye ayikurira Social Mula bari bahagararanye ku rubyiniro, Social Mula aramuhobera amwereka ko anezejwe n’ibyo akorewe n’uyu munyacyubahiro.

Bamporiki yifurije Social Mula gutunga agatunganirwa kandi akaba umuhanzi w’icyitegererezo amugabira inka anamutongera gukira.

Ati “Ndifuza kwifuriza umuvandimwe gutunga agatunganirwa kandi n’uwo nzazira mu gitaramo cya nyuma uwo muhigo nzawuhigura kuko ni iby’ingenzi…abakurambera bacu bavuze ko uwo wifuriza gutunga umugabira. Uyu munsi turi kuwa Gatandatu kuwa kabiri Social Mula najya gusura Mama we azasangayo inka nziza,”

Yungamo ati “…Nkwifurije gutunga kandi ngutongereye gukira uzabe umuhanzi w’icyitegererezo.” Bamporiki yavuze ko iyi nka izaba iri mu rwuri ku wa kabiri w’icyumweru kiri imbere ashingiye ku kuba kwa Sebukwe ari hafi no k’umubyeyi wa Social Mula.

Bamporiki kandi, yatangaje ko we na Minisitiri Rose Mary Mbabazi binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco baragijwe, bazagira uruhare rutaziguye muri buri gitaramo umuhanzi nyarwanda azategura, kandi ngo ‘si amava muhira’.

Hon. Edouard Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ururyiruko n’Umuco yari asanzwe ari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu. Yijeje Perezida Kagame kuzasohoza neza ubutumwa yamuhaye. Avuga ko azaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa ndetse asezeranya Umukuru w’igihugu ko azaba mudahusha ku ruhembe.

Social Mula yashimye uko yakiriwe ku munsi we azahora azirikana mu buzima bwe. Yashimye umubyeyi we ndetse n’umugore we wari kumwe n’umwana. Yanyuzagamo akaririmba ateruye umwana ndetse akajya mu byicaro akamuterura.

MC kate Gustave ukora kuri Radio TV10
Bamporiki yagaragaje ibyishimo bye muri iki gitaramo
Yagabiye inka Social Mula
Bamporiki Edouard yakuriye ingofero Social Mula ugize album ye ya mbere kuva yatangira umuziki
Marina yaririmbye muri iki gitaramo
Buravan na we yifashishijwe mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo
Gisa cy’Inganzo uherutse kuva muri gereza yakebutse abwira abantu ko Imana yamukoreye ibikomeye
Perezida wa Rayon Sports yari muri iki gitaramo, ngo ni we wagiriye inama Social Mula kureka kuririmba Afrobeat gusa ahubwo akongeramo na R&B
Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na we yari yitabiriye iki gitaramo
King Jame yibukije abantu indirimbo mze za kera muri iki gitaramo
Naila, umugore wa Social Mula yari muri iki gitaramo
Bruce Melodie na we yaririmbyemo anakangurira abantu kureba Televiziyo ye yitwa ‘Isibo TV’ isigaye igaragara kuri Starttimes
Social Mula yanyuzagamo akaririmba ateruye umwana we w’imfura
Marina na Arstide wahawe akazi ko kuba umujyanama muri The Mane
Abahanzi batandukanye na bo bafataga akanya bakareba uko Social Mula ari kuririmba
Uyu arazwi…….yanagaragaye mu ndirimbo social Mula yise ‘Yayobye’ ni Ndimbati

Social Mula yavaga ku rubyiniro akajya kwicara aho abo mu muryango we bari bicaye

Buravan ashyigikira mugenzi we
Itsinda rikizamuka ryitwa Juda Muzika nabo bari bahari

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger