AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Hemed yagereranyije KNC nk’imbeba yigambye kurongora nyirahuku zikayimira bunguri

Ku wa kane w’iki cyumweru Kiyovu Sports na Gasogi United zigomba kwisobanura, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino uzatangira guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Mu gihe hakibura amasaha make ngo uyu mukino ube, ibikomeje kuvugwa hagati y’abayobozi b’amakipe yombi ni byinshi, buri umwe ahigira kuzababaza mugenzi we.

Magingo aya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 10, mu gihe Gasogi ari iya munani n’amanota atandatu.

Ku bwa Kakooza Nkuliza Charles (KNC) usanzwe ari perezida wa Gasogi United, ngo Kiyovu Sports igomba kwishyura ibyabereye kuri Gasogi i Huye, ubwo yahatsindirwaga na Mukura VS ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.

Bwana KNC yemeza ko igeze kumva ko yari ikipe ikomeye, ariko kuri ubu atakiyizi mu makipe ahagaze neza.

Ati”  Hari ahantu nasomye ko Kiyovu Sports yari ikomeye cyera ariko ndumva atari uko bikimeze. Nabonye nta n’abafana ikigira kuko abo nigeze kubona barira yamanutse bari bake. Ndashaka ko Rayon Sports izatsinda Etincelles. APR FC igatsinda Police FC kugira ngo bazaze kureba ibyo tuzakorera Kiyovu bishimye. Ni inshuti zacu.”

KNC kandi ahamya ko kuri uyu wa kane bagomba kwitwaza imbangukiragutabara ebyiri, zirimo imwe igomba gutwara kwa muganga Narindwa Theodore ushinzwe akanama k’amarushanwa muri Kiyovu Sports .

Ati” Twatumije Ambulance ebyiri; isanzwe y’umukino nk’uko bigenwa n’amategeko, n’indi yo gutwara Theodore, Kuko ntabwo mbona Theodore arangiza matche, ntabwo ashobora kuyirangiza, kuko ibintu bizamubaho ni isanganya rikomeye cyane.”

Ku ruhande rwa Theodore, ngo KNC ni nyamuzavuba mu mupira w’amaguru ari na yo mpamvu atagomba guha agaciro ibyo yatangaje ku wa mbere w’iki cyumweru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Asanga kandi KNC na Gasogi baravuze bataramera amenyo, ibintu mu busanzwe bifatwa nk’amahano.

Theodore kandi yasabye KNC ko bazabanza gutera penaliti, mu rwego rwo kumwereka ko nta by’umupira azi.

Ati” Uriya (KNC) Ntabwo arakina n’umupira. Ese yazaje mbere y’umupira tugatera penaliti gusa, uwo nguwo witwa uwo wa Gasogi. Azaze agerageze mbere ya matche dutere penaliti, nawuhamya, nahamya umupira n’ishoti na rimwe…mbere yo gusaba Ambulance azaze dutere penaliti.”

Irya Theodore ryunzwemo na Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports, wavuze ko agereranya KNC nk’imbeba yo muri Congo yigeze gusaba kwigamba gutera inda nyirahuku, imwe muri zo yayigeraho igahita iyimira.

Ati” Buriya KNC mugereranya n’imbeba, hari imbeba imwe muri Congo…hano i Goma yigeze kunywa viagra (Umuti wongerera abagabo akanyabugabo), irangije ihagarara hejuru y’umwobo iravuga ngo nyirahuku ziri he ngo nzitere inda? Nyirahuku ya mbere yaje yahise iyimira.”

Hemed kandi ngo asanga KNC yari akwiye kujya mu ntore aho kuba perezida w’ikipe, ngo kuko yahabwa inshingano zo kuvuza induru kandi bikaryoshya injyana.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger