AmakuruImikino

Hazard wari witezwe i Madrid muri Mutarama yafashe icyemezo cyanyuze abafana ba Chelsea

Eden Hazard usanzwe akinira Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza yatangaje ko atazajya muri Real Madrid ikomeje kumwifuza muri Mutarama, gusa yemera ko akeneye gusohoka muri iyi kipe y’i Londres kugira ngo abashe kwegukana Ballon d’Or.

Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi yari yatangaje ko  yarose gukinira Real Madrid kuva akiri umwana muto.

Mu kiganiro uyu musore ukomoka mu Bubiligi yagiranye n’itangazamakuru mu kanya kashize, yabajijwe niba niba yarigeze kwifuza gukina muri Espagne kugira ngo yegukane Ballon d’Or, asubiza ko iki gihembo ari cyo gituma yifuza kuva muri Chelsea.

Gusa yahakanye amakuru avuga ko ashobora gusohoka muri Chelsea mu kwezi kwa mbere.

Hazard w’imyaka 27 y’amavuko afitanye amasezerano na Chelsea azarangira mu mpera za Kamena 2020, gusa amakuru aturuka mu gihugu cya Espagne avuga ko Real Madrid ifite ikizere cy’uko Chelsea ishobora kumugurisha kuri miliyoni 70 z’ama Pounds ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, aho kugira ngo imutakaze ku buntu mu mwaka uzakurikiraho.

Magingo aya Eden Hazard ni we uyoboabafite ibitego byinshi muri shampiyona y’Abongereza aho afite ibitego 7 mu mikino 8 ya shampiyona. Ibi bitego 7 bingana n’ibyo Real Madrid imaze gutsinda muri La Liga uyu mwaka, mu gihe iyi kipe y’umutoza Julen Lopetegui ikomeje kwishakisha nyuma yo gutakaza Cristiano Ronaldo wagiye muri Juventus.

Kuva Hazard yagera muri Chelsea avuye muri Lille muri 2012, amaze gutsindira ikipe ya Chelsea ibitego 76 mu mikino 216 ya shampiyona amaze kuyikinira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger