AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Hatangiye gukorwa urutonde rw’imfungwa zifungiye muri za Kasho zishobora gufungurwa kubera coronavirus

Icyorezo cya coronavirus gitera indwara ya CoVID-19, gihangayikishije Isi kimaze guhitana ubuzima bwa benshi kandi kugeza ubu abarenga miliyoni imwe bamaze kucyandura.

Mu Rwanda abantu 84 nibo bamaze kwemezwa ko banduye iki cyorezo ari nayo mpamvu hakomeje gukazwa ingamba hashakishwa uburyo bwo kugikumira no kwirinda gusakara kwacyo mu baturage.

Muri urwo rwego ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye gukora urutonde rw’abantu bafungiye muri za kasho bashobora gufungurwa mu kwirinda ko zikomeza kugira ubucucike kubera ko muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus imirimo y’inkiko yahagaze bakaba batabona uko bajya kuburana.

Mu ibaruwa Umushinjacyaha Mukuru yandikiye abashinjacyaha bayobora ubushinjacyaha ku nzego zisumbuye, yabasabye gukora urutonde rw’abarebwa n’uwo mwanzuro ariko hibanzwe ku ngingo zitandukanye ziri mu byiciro birimo n’uburemere bw’ibyo umuntu akurikiranyweho.

Kuwa 16 Werurwe nibwo imirimo y’inkiko yahagaritswe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Icyiciro cya mbere kireba abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro. Amabwiriza y’umushinjacyaha mukuru avuga ko uwo muntu agomba “kuba akurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu”.

Aha hatangwa urugero rw’icyaha cy’ubwicanyi, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, isubiracyaha n’ibindi.

Icyiciro cya kabiri kireba abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza ariko hagendewe ku biteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ingingo yaryo ya 25 ivuga ku ihazabu nta rubanza isobanura ko ku cyaha cyose umushinjacyaha afitiye ububasha, iyo abona ko icyaha akurikiranye gishobora guhanishwa ihazabu, ashobora guhitishamo ukurikiranyweho icyaha kujya kumurega cyangwa gutanga ihazabu nta rubanza, idashobora kurenga ihazabu ihanitse yateganyijwe n’amategeko iramutse yongereweho inyongera yategetswe.

Iyo ukurikiranyweho icyaha yemeye kwishyura ihazabu nta rubanza rubayeho, ntaba agikurikiranywe ku cyaha yakoze. Icyo cyemezo kimenyeshwa uwakorewe icyaha. Iyo ngingo isobanura ko kwishyura ihazabu bitavuze kwemera icyaha.

Icyiciro cya gatatu kivuga ku bantu barekurwa bagakurikiranwa badafunzwe. Icyo gihe ukurikiranweho icyaha ashobora kuba yatanga ingwate kandi ntibigire ingaruka ku mikurikiranire y’icyaha no ku muryango nyarwanda.

Ikindi kirebwa ni ukuba ari icyaha ashobora kumvikana n’abo yahemukiye, akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura.

Kuba kandi ari amakimbirane yo mu miryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe. Kuba kandi ufunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.

Ikindi ni ukuba ufunze ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera no kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin,yatangaje ko lisiti z’abashobora kuba barekurwa zigomba kuba zakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020.

Ati “Ubwo abashobora kuba barekurwa bazahita barekurwa.”

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe Guverinoma yongereye igihe cy’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ryayo ho iminsi 15 nyuma y’uko 14 yari yashyizweho mbere yagombaga kurangirana no ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mata.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger