AmakuruAmakuru ashushye

Hatangajwe igihe abasoza amashuri abanza bazakorera ibizamini bya leta banahabwa amabwiriza

Abanyeshuri basoza amashuri abanza bamenyeshejwe ko bazatangira gukora ibizamini kuwa mbere tariki 12 Nyakanga 2021, basabwa n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuzagera aho bazakorera ku Cyumweru kugira bahabwe umurongo ngensderwaho

NESA yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cy’amashuri abanza bizakorwa kuva ku wa 12 Nyakanga kugeza ku wa 14 Nyakanga 2021.

Mu itangazo rijyanye n’ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2021, NESA yasabye abanyeshuri bazakora ibizamini kuzagera ku mashuri bazakoreraho ibizamini ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021.

NESA ikomeza igira iti “Ni ukugira ngo berekwe aho bazicara ndetse banasobanurirwe amabwiriza ngenderwaho, nk’uko byamenyeshejwe abayobozi bashinzwe uburezi mu nzego z’ibanze”.

Ni ku nshuro ya mbere ibizamini bya Leta bigiye gukorwa hashize imyaka ibiri, nyuma y’aho mu mwaka wa 2020 amashuri yafunzwe n’ibizamini bya Leta bigasubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda guhera tariki ya 14 Werurwe 2020.

Biteganyijwe ko abanyeshuri, 254,678 barimo abahungu 116,613 n’abakobwa 138,065, ari bo bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bakaba baragabanyutseho 11% ugereranyije n’abakoze mu mwaka wa 2019 banganaga na 286,087.

Ni mu gihe abasoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye na TVET (ikizamini cyo kwandika) bazakora tariki ya 20-27 Nyakanga, naho abasoza ayisumbuye muri siyansi bakazakora hagati ya tariki ya 28-30 Nyakanga 2021.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O-Level), abanyeshuri bitezwe gukora ikizamini cya Leta ni 122,320 barimo abahungu 54,635 n’abakobwa 67,685. Bo biyongereyeho 2% ugereranyije na 119,932 bakoze ikizamini cya Leta mu mwaka wa 2019.

Nanone kandi abanyeshuri bagiye gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye biyongereyeho 1.7% kuko bageze ku 52,145 birimo abahungu 22,894 n’abakobwa 26,892 bavuye ku 52,291 bakoze mu 2019.

Ku banyeshuri bakora ikizamini mu masomo ya siyansi bo bagabanyutse ku kigero cya 3.1%, bava ku 15,251 mu mwaka wa 2019 bagera ku 14,785 muri uyu mwaka wa 2021.

Mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), biteganyijwe ko abanyeshuri 21,053 ari bo bazakora ikizamini cya Leta, bakaba barimo abahungu 12,994 n’abakobwa 9,916. Iyo ugereranyije n’abaherukaga gukora usanga harabayeho ukwiyongera kuko bavuye ku 19,862.

Iki gihe, biteganyijwe ko abakandida bigenga (candidats libre) bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bangana na 1,857 bakaba bariyongereye ugereranyije n’abakandida bigenga 1,584 bakoze mu mwaka wa 2019.

Itangazo NESA yashyize ahagaragara

Twitter
WhatsApp
FbMessenger