Amakuru ashushyePolitiki

Hatahuwe ibiganiro bigaragaza ko kwa Rwigara bashakaga guhirika ubutegetsi(Amajwi)

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali. Batawe muri yombi kubera gutambamira inzego z’ubutabera no guhungabanya umutekano, kuri ubu hatahuwe ibiganiro bigaragaza ko uyu muryango washakaga guhirika ubutegetsi burihi mu Rwanda.

Ku wa gatadatu tariki 23 Nzeri 2017, nibwo umuryango wo kwa Rwigara watawe muri yombi kubera gutambamira iperereza  no gushaka guhungabanya umutekano. Diane Rwigara, Anne Rwigara na Adeline Rwigara batawe muri yombi nyuma y’ibi byose byari bikomeje kwiyongera  ku byaha baregwaga.

Diane Rwigara yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, muri dosiye hakaba haragaragayemo imikono y’abantu bapfuye.

Abandi bo mu muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro y’imyaka itanu guhera mu 2012, binyuze mu ruganda rw’itabi rwanditse ku muryango wabo. Amakuru akavuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu hakaba hatahuwe ibiganiro bigaragaza ko bari bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bafatanyije n’imitwe iba hanze irwanya leta y’u Rwanda.

Ikinyamakuru cyandikwa mu rurimi rw’icyongereza mu Rwanda cyitwa Taarifa kuri uyu wa mbere cyatangaje ibiganiro abo mu muryango wo kwa Rwigara bagiranye n’ababa hanze y’u Rwanda barimo n’abarwanya leta y’u Rwanda barimo ishyaka rya RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Muri ibi biganiro humvikanamo Nyina wa Diane Rwigara[Adeline Rwigara] aganira kuri whatsapp n’umuvandimwe we witwa Tabitha Rwiza, bavuga uburyo Diane afitanye imikoranire nabo mu ishyaka rirwanya leta y’u Rwanda rya Rwanda National Congress[RNC].

Baba baganira ku buryo Diane Rwigara nabo mu muryango we bashobora gutoroka inzira zikigendwa, humvikana kandi akababaro k’aba babyeyi bavuga ukuntu Diane Rwigara adashaka kuva mu Rwanda ndetse akaba yaranabigerageje mu minsi ishize akagarurwa ageze muri Ethiopia ubwo umuzigo we wari urimo amadosiye arimo imigambi yo kurwanya leta watahurwaga.

Muri imwe muri izi Audio, Adeline Rwigara[Nyina wa Diane Rwigara] abwira Tabitha  ukuntu babuze amadosiye yari arimo ibintu byose bigaragaza uburyo Diane Rwigara yari ari gupanga guha akazi abantu benshi bazamufasha mu migambi ye yo kurwanya leta y’u Rwanda, akaba yarabuze kandi hari harimo bintu byose bigendanye n’imigambi ye.

Nyina wa Diane Rwigara avuga ukuntu umukobwa we yahuye n’ingorane akabura umuzigo we wari mu ndege ndetse akagaruka mu Rwanda, ati “Thabi hari ibiteye ubwoba noneho kurenza byose, ariko nturire. Diane, erega ni rwangendanyi, ntabwo nabona icyo nkubwira, muri Valise ye, ngo baramubwiye ngo, ubundi nta kintu yari yajyanyemo,.. Diane ngo ajya kugenda, yafashe amadosiye ayashyira mu ivalisi ngo bari bamubwiye ngo arahurira nayo i Los Angeles, urabyumva?”

“Buriya bamuhagaritse muri Ethiopia, kuko natekereje ko bari bayikuyemo bayisomye, buriya ntabwo yageze ku ndege, bayikuyemo barayisoma. Ubu rero igikurikira ni Imana ikizi. Namubwiye nti hano ho ntugishoboye kuhuririra, kandi deja dufite idosiye, Dan Munyuza yaravuze ngo njyewe na Diane dufite dosiye, ngo bari kuba baramfunze imyaka 10 kuko natutse Sena Kiribo, bakamfunga nka Ingabire ntihagire ungeraho,

ngo na Diane twembi dufite dosiye, ndamubwira [abwira Diane) nti ko uyizi, none ukaba ureba noneho hari ibimenyetso bifatika, ntacyo umuntu yavuga, wagiye ugafata imodoka ugasohoka rwihishwa uciye iy’ubutaka ko utabura abantu bakujyana mu gihugu cya hafi, ukagenda wagera i Burayi ugashakisha ukuntu ugenda, wenda ukajya Canada cyangwa Amerika, byakwanga ukareba n’ikindi gihugu ujyamo, ariko ukaba ugiye tukareba.”

“[Diane nawe] ati ashwi, ati ntabwo nagaruka, ati ubwo byaba birangiye… Ubwo kandi ntugirengo, kudashaka kuva aha ni ibyo bintu arimo. Ngo abo bakorana batabona ko yabatengushye,… ati sinshobora guhunga, mbese ubwo ikintu yavuganye n’abongabo, ngo ni ako bagomba guhangana bari mu gihugu, ngo n’iyo twagenda we ntiyahava. Ngo iyo group yabo biyemeje kujegeza abo … bari mu gihugu, unyumvire ibyanjye. Ubwose noneho wahera he urira? Ngibyo, ngibyo uko bimeze…”

Tabitha nyuma yo kumva ibyo yabwiwe na Adeline Rwigara, yaguye mu kantu maze avuga ko yumva yumwe yumagaye, kuko atiyumvisha ukuntu Diane Rwigara yanze gusohoka ngo ave mu gihugu. Ati: “Numwe, numye numagaye! Ngo Diane ntabwo ashobora gusohoka ngo ave muri icyo gihugu? Ubwose urumva icyo asigaje ari iki niba bafashe ayo madosiye, arimo ibintu bya Politike, ejobundi batanze uruhushya ku mugaragaro bati umuntu wese uri mu mitwe y’iterabwoba ni ukumuhonda inyundo, ubwo arareba agasanga ari mu biki?”

“Ni ibyo byatumye bamugarura, bari bamaze kubona ayo madosiye! Ubwo se iyo ubona ngo umuntu avuye i Kigali ageze muri Ethiopia imizigo ye irabuze, ibyo wowe urumva byumvikana? Urumva intera yo kuva aho kugeza muri Ethiopie ngo umuzigo urabuze? Nta soni? Ariko mbega Mama Diane we, uwo mwana… Nonese ubundi ko yari asohotse? Yari aje ari buzagaruke? Mana yo mu ijuru we, karabaye noneho murapfuye mwese murarangiye we, kubera ibyo bidosiye babonye n’ubundi mwari mufite dosiye!”

Nyuma y’ibi biganiro umuvandimwe wa Nyina wa Diane agira ubwoba akamugira inama yo gusiga umukobwa we mu Rwanda inzira z’ikigendwa …

Nyuma yo kumva ko Diane adashaka kuva mu gihugu Tabitha agira inama Adeline Rwigara yo kuva mu gihugu bakamusiga wenyine,  yavuze ko  Ibi bintu birenze , agwa mu kantu kubera ukuntu Diane Rwigara  adashaka kumva ibyo umubyeyi we n’abandi bo mu muryango bamusaba.

Ati “Umva rero mureke mbabwire, niba Diane adashaka gusohoka, nimwisuganye mugende, ni ukuri kw’Imana aho bigeze niba yumva ko atagomba gusohoka, ahubwo yagombye no kwihutira kuva muri icyo gihugu. Ngo guhangana? … Guhanganira aho mu gihugu, hari umuntu uhangana n’umuhamba koko? Yaje hano hanze ko ari nabwo yabona ukuntu ahaguruka agahangana? … Ngo ashaka guhangana ariko Mana yo mu ijuru…”

Umugambi wo guhirika ubutegetsi no kurokirita abazafasha Diane Rwigara …

Muri aya majwi yo kuri whatsapp, hari aho Adeline Rwigara avuga ko umukobwa we ahora yandika ndetse akaba yari asigaye akorana n’imitwe iba hanze y’u Rwanda, ngo bamuhaye akazi nawe bamusaba gushaka abandi bantu benshi bazajya bamufasha mu bikorwa bye bya Politiki. Bamubwira ko we agomba guhangana na leta ari mu gihugu imbere.

Ati “Yafashe amadosiye ayashyira mu ndege , kandi arimo bya bindi bya Politike, nakubwiye ko amanywa n’ijoro aba yandika, aba ahura n’abantu, ari muri Opposition (abarwanya ubutegetsi) ya hano mu gihugu, dore ko ihari nini cyane, amaze kurokirita (kwinjizamo), bamwe baramurokirise nawe ararokirita barahura, ntabwo mbazi ni abantu batabarika, sinzi ibyo ari byo. Afite abantu bakorana, ibyo yandika buri munsi simbizi, yari abizanye sinzi aho yari abijyanye, urumva? Mu mutwe we ni Politike gusa, none kugeza ubu baggage (imitwaro) zarabuze, n’iyo zaboneka baggage nk’iye ntishobora guhita batayirebye.”

Muri aya majwi nyina wa Diane yumvikana avuga amazina azimije y’abantu bashobora kuba bakomeye mu Rwanda bihishe inyuma y’iri rokirita ry’abantu bagombaga kuzajya bafatanya na Diane, ati “Erega yarokirise abantu benshi kandi na Nzobe arimo, gusa nta n’umwe uzi undi.”

Adeline abwira Tabitha ukuntu undi bise Muganga ashobora kuba akeka ko Nzobe n’undi bise Mukobanyi ko baba ari ba maneko ba leta y’u Rwanda , akaba yitwararika ndetse akaba afite ubwoba bwinshi ko arebye nabi yagwa mu mutego.

Iyumvire ibiganiro bigaragaza ko kwa Rwigara bashakaga guhirika ubutegetsi(Amajwi)

Image result for diane rwigara
Diane Rwigara n’abo mu muryango we bwa mbere ubwo bajyanwaga ku gahato kuri Polisi, nyuma yo kwanga kwitaba inshuro nyinshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger