AmakuruImyidagaduro

Hashyizweho uburyo bwo gutsindira amatike yo mu gitaramo Jay Z, Beyonce na Ed sheeran bazakorera muri Afurika

Global Citizen yateguye uburyo bwo gutsindira amatike ku buntu yo kujya mu gitaramo cyiswe Mandela 100 Global Citizen Festival kizaba kirimo abanyamuziki batandukanye bakomeye ku Isi.

Ku bufatanye n’abagize umuryango wa Mandela na Mandela House, iki gitaramo kizaba ari cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana nyakwigendera Nelson Mandela yari kuba yujuje iyo aza kuba agihumeka umwuka w’abazima. Ku bufatanye na Global Citizen bateguye iki gitaramo, aya matike azatangwa binyuze kubanyamahirwe kuri murandasi (internet).

Ushaka gutsindira itike asabwa kunyura ku rubuga rwa Global Citizen cyangwa agashaka porogaramu (application) yabo akayifungura akiyandikishaho (sign up :wabikora ukanze hano   Go to The Festival’s website here. ) ubundi ugakurikiza amabwiriza unasubiza ibibazo bagenda bakubaza, ubundi ugatsindira kujya muri  iki gitaramo kizaba taliki ya 02 Ukuboza 2018.

Umuyobozi wa Global Citizen, Hugh Evans yavuze ko bazatanga amatike ibihumbi ijana aho amatike ibihumbi mirongo irindwi muri yo azahabwa abanyamahirwe binyuze mu buryo twavuze haruguru.

Muri iki gitaramo cyo guha icyubahiro Nelson Mandela hizihizwa imyaka ijana  yari kuba yujuje, hazaba harimo abahanzi n’ibyamamare bitandukanye ku Isi nka : Beyoncé , Jay-Z, Usher, Ed Sheeran, Cold Play, Pharrell Williams , Chris Martin, D’banj,  Cassper Nyovest, Tiwa Savage,  WizKid,  Bob Geldof, Bonang Matheba, Eddie Vedder, Femi Kuti, Forest Whitaker, Gayle King, , Naomi Campbell, Oprah Winfrey,  Sho Madjozi, Tyler Perry.

Kubumva neza ururimi rw’ Icyongereza  ibi bikurikira bishobora kugufasha mu gutsindira iyi tike y’igitaramo

• You can either download the Global Citizen app or go to global   Go to The Festival’s website here.  and sign up.
• Then you recruit your friends and family to join and gain more points. Over the next six weeks, you will learn more about it by
doing research and reading up on it.
• From 21 August, take action on the Global Citizens platforms or with the Facebook Messenger bot – search “Global Citizen” in
Facebook Messenger to learn more.
• The campaign will focus on six goals so you can choose all or one of them to make a difference.
• The campaigns are: ending poverty, zero hunger, good health and wellbeing, quality education, gender equality, clean water and
sanitation

Jay Z , Beyonce na Ed Sheeran bazaririmba muri iki gitaramo
Uburyo buri kwifashishwa mu gutsindira amatike biciye kuri Murandasi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger