Amakuru ashushyeImikino

Haruna Niyonzima yavuze ibyo gutandukana na Simba anatanga icyizere mu Mavubi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima byavugwaga ko ashobora gutandukana na Simba yavuze ko ibibazo yari afitanye na Simba byarangiye ndetse akaba azahita ajya gukomeza kuyikinira ubwo ikipe y’igihugu izaba imaze gukina na Cote d’Ivoir.

Uyu musore umaze imyaka 12 ahamagarwa n’abatoza b’ikipe y’igihugu, yatangaje ko abantu batagomba kugira impungenge z’uko ngo adaheruka gukina ngo bibe byatuma yitwara nabi ku mukino utoroshye wo gushaka tike yo gukina igikombe cy’Afurika ubwo bazaba bakina na Cote d’Ivoir ku ya 09 Nzeli 2018 kuko we ameze neza kandi yiteguye kwitanga mu gihe abatoza bamugirira icyizere.

Uyu musore yageze i Kigali ari n’umugore we mu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Agaruka kuri Simba, yagize ati: ” Ndi umuntu hashobora kubaho kutumvikana hagati yanjye n’umukoresha wanjye. Twagiranye ibibazo mba mpagaze gato, ariko ubu mvuye Dar Es Salaam byose byamaze gukemuka, nyuma y’umukino wa Cote d’Ivoire nzasubira hariya nkomeze akazi kanjye nk’uko bisanzwe.”

Haruna Niyonzima yakomeje avuga ko yiteguye gukina kuko ameze neza nubwo yirinze gutangaza byinshi kandi hatari hamenyekana abakinnyi 23 umutoza azakoresha.

” Ntabwo navuga byinshi gusa meze neza nta kibazo. Umukino uri mu byumweru 2, ndakorana imyitozo na bagenzi banjye, buriya umutoza azakora igikwiye, ariko meze neza nta kibazo.” Haruna agaruka ku mpungenge z’uko adaheruka gukina.

Uyu musore wabimburiye abandi bakina hanze kugera mu Rwanda, yagiye muri Simba avuye muri Yanga zo muri Tanzaniya, mu myaka 11 amaze akinira Amavubi amaze gukina imikino 69, akaba yaratsinzemo ibitego 5.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger