Amakuru ashushyeImikino

Haruna afite intego yo gukina umukino wa nyuma wa CAF Champions league uyu mwaka

 

Umunyarwanda Haruna Niyonzima ukinira Simba Sports Club yo muri Tanzania, yagaragaje akanyamuneza nyuma yo gufasha ikipe ye kugera muri ¼ cy’irangiza cy’imikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, anatangaza ko uyu mwaka azakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Haruna ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare runini mu nsinzi Simba SC yakuye kuri AS Vita Club ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ari na yo yatumye igera muri ¼ cy’irangiza cya CAF Champions league. Haruna winjiye mu kibuga asimbura, yagize uruhare runini mu gitego cya kabiri cya Simba cyatsinzwe n’Umya-Zambia Clatous Chama ari na cyo cyahesheje Simba gukomeza.

Nyuma yo guhesha Simba insinzi, Haruna utarahiriwe n’iminsi ye ya mbere muri iyi kipe yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, anahishura ko indoto ze ari ugukina umukino wa nyuma wa Champions league nk’uko yabirose akiri muto.

Ni mu butumwa burebure uyu musore yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu musore uzwi nka Fundi muri Tanzania yavuze ko itariki ya 16 Werurwe 2019 ari itariki idasanzwe mu buzima bwe.

Ati” Ku wa 16 Werurwe 2019 wari umunsi udasanzwe muri kariyeri yanjye. Ndashimira umutoza ku cyizere yangiriye.”

Uyu musore usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko akigera mu kibuga yagize uburibwe bwinshi mu kagombabari, ariko agakomeza kwihangana.

Ati” Nyuma y’iminota mike ngeze mu kibuga, nagize uburibwe bwinshi mu kagombambari, gusa nza kwibwira ko butagomba gutuma nsohoka mu kibuga. Nibwiye ko no mu myitozo nagiye nyura mu bihe nka biriya ariko bikarangira nkoze cyane. Gukina umukino wa nyuma wa Champions league ni inzozi nagize nkiri umwana, kandi nta cyambuza kuwukina, ari na cyo cyatumye nanga gutererana abakunzi ba Simba, miliyoni z’Abanya-Tanzania ndetse n’abakunzi banjye b’Abanyarwanda.”

Haruna Niyonzima avuga ko Imana nibishaka bazakina umukino wa nyuma, dore ko ngo Simba ifite abakinnyi babifitiye ubushobozi ndetse n’abafana badahwema kuyishyigikira.

Yagize ati” Magingo aya dufite igihembo cyo kuba muri ¼ cya Champions league. Imana nibishaka tuzagera ku mukino wa nyuma kuko dufite ikipe ifite ubushobozi bwo kuhagera kandi abafana bacu ntibahwema kudushyigikira.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger