AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Harry Kane agiye guhabwa igihembo gikomeye n’ubwami bw’Ubwongeleza

Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspurs akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubwongeleza (The Three Lions) Harry Edward Kane yashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibihembo by’ishimwe n’ubwami bw’Ubwongeleza.

Uyu musore yashyizwe kuri uru rutonde kubera uduhigo dutandukanye akomeje kwesa harimo no kuba yaragize uruhare rukomeye rwo guhesha ikipe y’Igihugu cye itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2018 giherutse kubera mu Burusiya(Russia).

Harry Kane yaciye agahigo ko ggutsinda ibitego 16 mu ikipe y’Igihugu mu mikino yo guhatanira gushakisha itike yabagejeje mu gikombe cy’Isi, birangira ariwe mu kinnyi warangije irushanwa Arusha abandi bose kugira ibitego byinshi.

Harry Kane yakomeje kongera uduhigo twe kuko no mu mikino y’igikombe cy’Isi yarangije irushanwa ariwe ufite ibitego byinshi 6 byanafashije ikipe y’Ubwongeleza kugera muri ½ aho yakuwemo n’Ububiligi mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Ibi bikorwa bitandukanye nibyo byatumye Harry Kane w’imyaka 25 afatwa nk’intashikirwa zizahabwa imidali y’ishimwe n’ubwami bw’u Bwongereza, itangwa n’umwamikazi Elizabeth II.

Harry Kane azahabwa uyu mudali ku mazina ye hongerweho ‘OBE’ (The Most Excellent Order of the British Empire) izina rihabwa umunti wabaye intashyikirwa mu gihugu.

Mu bandi bagomba kuzahembwa harimo umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Gareth Southgate.

Baje biyongera ku mukinnyi w’iteramakofe Anthony Oluwafemi Olaseni Joshua uherutse gushyikirizwa umudari wa ‘OBE’ n’igikomangoma Charles Philip Arthur George, mu Cyumweru gishize.

Harry Kane usanzwe yishimira cyane kuba ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu cye, anejejwe birenzeho no kuba agiye kujya guhemberwa i Bwami kuko ari indi ntambwe nziza mu bizima bwe.

Umukinnyi w’iteramakofe Josua Anthony we yambitswe uyu mudari bita OBE na Prince Charles
Gareth SouthGate umutoza w’ikipe y’Ubwongeleza
Umudari ufatwa nk’intashyikirwa ahabwa n’ubwami bw’Ubwongeleza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger