AmakuruAmakuru ashushye

Hariguteganwa ibihano bikakaye bizajya bifatirwa abashoferi batwara ibinyabiziga basinze

Abatwara ibinyabiziga basinze bagiye gufatirwa ingamba zikomeye zishobora no kubagiraho ingaruka zo gusezera burundu umwuga wari ubatunze mu gihe baba badahiseno kugendera ku mabwiriza yashyizweho.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari amategeko ari kugenda avugururwa arimo iryo gukoresha no kugenda mu muhanda, rishobora gusiga ibihano bikakaye ku batwara ibinyabiziga basinze birimo no kwamburwa impushya zo gutwara ibinyabiziga ‘Permis’.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, ku wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021, ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru abashoferi 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyweye inzoga.

Hashize iminsi kandi Polisi y’u Rwanda yereka itangazamakuru abashoferi benshi iba yafashe batwaye ibinyabiziga basinze.

CSP Africa yavuze ko kubera ubwinshi bw’abakomeje kurenga ku mabwiriza bagatwara ibinyabiziga banyoye, hari igihe kizagera umushoferi wafashwe yasinze akamburwa icyangombwa cye kimwemerera gutwara ikinyabiziga.

Yagize ati “Hari amategeko agenda avugururwa, n’ubu hari itegeko ryo gukoresha umuhanda no kuwugendamo ririmo kuvugururwa rizasohoka mu gihe cyabigenewe inzego zibishinzwe zibifiteho uburenganzira nizimara kurisuzuma ariko ibyo birashoboka cyane.”

Yakomeje agira ati “ Ibyo birashoboka uko umuntu nakomeza kugaragara y’uko adashobora kubahiriza amategeko yo kugenda mu muhanda ashobora kuzabura uruhushya cyangwa se uburenganzira bwo gutwara imodoka.”

Bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko hashyizweho itegeko ryo kwambura abatwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha impushya zibemerera gutwara, byaba byiza cyane kuko byagabanya impanuka.

Biziyaremye Patrick utuye mu Murenge wa Nyarugenge yagize ati “ Polisi aho yaba idufashije cyane kuko icya mbere impanuka zagabanuka, ikindi umuntu wese wanyweye inzoga yajya atinya kuyitwara kandi no hanze mu bihugu byateye imbere niko bimeze. Iyo bagufashe utwaye wasinze bahita bakwaka Permis yawe burundu.”

Kugeza ubu umushoferi wese wafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga acibwa amande y’ibihumbi 150 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger