AmakuruImikino

Hamenyekanye igihe ntarengwa kizakinirwaho umukino wa nyuma wa Champions League

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA) irashaka gushyiraho imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere n’ayatwaye ibikombe iwayo yarangira bitarenze ku ya 29 mu kwa munani.

Biteganyijwe ko iki gitekerezo cy’uko umukino wa nyuma (final) wa champions league waba ku ya 29 Kanama kizigwaho mu nama izaba hifashishijwe uburyo bw’amashusho (video conference) iteganijwe kuba ku ya 23 Mata.

Iri shyirahamwe ryifuza ko umwaka w’imikino warangirana n’ukwezi kwa munani muri rusange. Uku kuba champions league yarangira ku ya 29 Kanama bikaba bishobora kujyana no ku kuba na za shampiyona z’imbere mu bihugu zaba zarangiye mbere y’aho.

Ibi nibiramuka byemejwe, UEFA irateganya ko imikino ya kimwe cya kane ya championsleague yakinwa mu buryo busanzwe hakinwa umukino ubanza n’uwo kwishyura, ikarangirana n’ukwa Karindwi cyangwa se igakinwa haba umukino umwe gusa mu rwego rwo kwihutisha iyi mikino.

Mu gihe iki gitekerezo cyakwemezwa biteganyijwe ko nk’uko byari biri mukino wa nyuma wa champions league uzabera mu mujyi wa Istanibul muri Turukiya (Tourkia) ku itariki ya 29 Kanama.

Ni mugihe uzaba nyuma y’umukino wa nyuma wa Europa League wo uteganyijwe kubera mu mujyi wa Gdansk wo mu gihugu cya Pologne mu minsi itatu mbere ni ukuvuga ku ya 26 Kanama.

Kuva icyorezo cya covid-19 cyagera I Burayi, cyo kimwe n’ahandi henshi ku isi ibikorwa byiganjemo imikino y’umupira w’amaguru by’umwihariko byarahagaze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Irushanwa rya champions league na ryo rikaba ryarakomwe mu nkokora rigeze mu mikino yo kwishyura ya kimwe cy’umunani.

Amakipe ane mu munani azakina kimwe cya kane akaba yaramaze kumenyekana hakaba hasigaye andi ane.

Ayo makipe ni aya: Atalanta yo mu Butaliyani yasezereye Valencia yo muri Espagne, Atletico yo muri Espagne yakuyemo Liverpool yo mu Bwongereza, Leipzig yo mu Budage yakuyemo Tottenham yo mu Bwongereza na Paris st Germain yo mu Bufaransa yakuyemo Dortmund yo mu Budage.

Hasigaye kumenyekana andi ane azava hagati ya: Man city na Real madrid, Bayern Munich na Chelsea, Juventus na Lyon, ndetse n’izava hagati ya Barcelona na Napoli.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger