AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Hamaze gutangazwa igihe Perezida Emmanuel Macron azazira i Kigali

Nyuma y’uko hatangajwe ko perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron azaza mu Rwanda, ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, byatangaje ko ntagihindutse azahaza mu cyumweru gitaha.

Muri uri ruzinduko kandi, perezida Macron azasiga atangaje Ambasaderi w’igihugu cye mu Rwanda nk’imwe mu ntambwe zo kuvugurura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye u Bufaransa na ho mugenzi we w’u Bufaransa byitezwe ko azasura u Rwanda mu cyumweru gitaha, ikimemyetso cy’uko umubano ugenda ugana aheza.

Mu bikorwa bitandukanye Perezida Macron azakora ageze i Kigali birimo no kuvugira imbwirwaruhame ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse biteganyijwe ko azasiga yemeje Amabasaderi mushya nk’uko byatangajwe na Reuters.

U Rwanda rwakunze gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba. Gusa Raporo Duclert yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron kimwe na Raporo Muse yakozwe ku busabe bw’u Rwanda zose ziherutse gutangazwa zitanga umusanzu ku kugaragaza ukuri ku ruhare rw’ubutegetsi bw’i Paris muri iyo Jenoside.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu bya dipolomasi watangiye kuzamo agatotsi mu 2006, ubwo umucamanza w’Umufaransa yasohoraga impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru b’igihugu bashinjwa uruhare mu guhanura indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana muri Mata 1994.

Nyuma ibintu byabaye nk’ibisubira mu buryo mu 2009 ariko u Bufaransa nta Ambasaderi bwagiraga mu Rwanda kuva mu 2015.

Ambasaderi u Bufaransa buheruka kugira mu Rwanda ni Michel Flesch wagombaga gusimburwa na Fred Constant utarigeze woherezwa. Kuri ubu ‘Chargé d’Affaires ‘wabwo i Kigali, Jérémie Blin, ni we ukurikirana ibikorwa bya Ambasade y’igihugu cye.

Umubano ushingiye kuri za Ambasade hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa utangirira mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge.

U Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh.

Kuri ubu Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa ni Dr François Xavier Ngarambe kuva mu 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger