Hagiye kuba igitaramo cyo kumurika Coke Studio Africa mu Rwanda

Muri gicurasi 2017   nibwo hamenyekanye inkuru y’uko umuhanzi w’umunyarwanda Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ari we ugiye kubimburira abandi b’abanyarwanda yitabira ibitaramo bya Coke Studio byaberaga muri Kenya.

Byari ibyishimo by’ikirenga ku banyarwanda by’umwihariko abakunda umuziki n’ibindi byose biwushamikiyeho kubera amateka yari yanditswe n’uyu muhanzi ukomeje kuba icyogere no kwigarurira imitima ya benshi kubera ibihangano byuzuye ubuhanga.

Mu mpera za Gicurasi 2017 nibwo Melodie yerekeje muri Kenya ahabereye coke studio , urugendo rwari rurerure cyane ko uyu muhanzi byari byitezwe ko azaririmbana n’umuhanzi w’igihangange ku Isi Jerson Derulo gusa bikaza kurangira amahirwe atamusekeye ariko  ntibimuce intege , yaririmbanye na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba barimo nk’uwitwa Khaligraph bivugwa ko banafitanye umushinga w’indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba.

Kuri ubu igihari ni uko hagiye kumurikwa ku mugaragaro Coke Studio mu Rwanda , iki gitaramo kikazaririmbwamo na Bruce Melodie wabaye uwa mbere mu banyarwanda wayigiyemo , kizaba  kuwa 26 kanama 2017 ahitwa Beirut i Kibagabaga kuva saa kumi  z’umugoroba kugeza saa mbiri.

Kugeza ubu ntihatangazwa ibiciro byo kwinjira muriki iki gitaramo gusa ikigaragara ni uko umuhanzi uzataramira abakitabira ari Bruce Melodie.

Coke Studio Africa ihuza abahanzi batandukanye bo muri Africa ndetse hari n’ubwo batumira abanyamerika , abahanzi bahurizwa hamwe bakaririmba indirimbo zabo cyangwa bagafatanya gusubiramo iz’abandi mu buryo bwa live bari hamwe.

Coke Studio Africa imaze kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye hano muri Africa nka Patoranking ,Yemi Alade ,Mr Flavour ,Sauti Sol,Alikiba ,Ice Prince  ndetse n’abandi bakomoka muri Africa bamaze kubaka izina . Ubwo uyu mwaka yabaga ku nshuro ya gatanu  yari yitabiriwe na Jerson Derulo  ukomoka muri Amerika waje nk’umushyitsi mukuru.

Bruce Melodie akomeje kuba umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bari kubaka amateka mu muziki dore ko uretse kuba yaragiye muri Coke Studio Africa , ari n’umwe mubari gukora cyane ngo bagaragaze impano zabo ku rwego mpuzamahanga , mu minsi yashize yari mu gihugu cya Nigeria aho aysuye ibitangazamakuru bitandukanye bikomeye  ndetse agahura na bamwe mu bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu [mu bo yahuye nabo harimo Davido na Falz]  gifatwa nk’igicumbi cya Muzika muri Afurika.

Indirimbo yise ‘Ikinya’ ikomeje kuba nk’ibendera kuri we kubera uburyo yakunzwe kuva ku mpinja ziga kuvuga  kugera ku basaza n’abakecuru rukukuri.

Ikinya , indirimbo Bruce Melodie yakoze ubwo yiteguraga kujya muri Coke Studio Africa

Posted by : Theogene Uwiduhaye /Teradig News

Comments

comments