AmakuruImyidagaduro

Hagiye gutangira ibitaramo bizenguruka u Rwanda

Nyuma y’ihagarikwa ry’ibitaramo bya Guma Guma Super Star  byazengurukaga igihugu , kuri ubu ababiteguraga bamuritse “Iwacu muzika Festival “, iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019.

Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abanyamakuru banyuranye bakora imyidagaduro ndetse n’abaterankunga banyuranye bateye inkunga EAP iri gutegura Iwacu Muzika Festival 2019.

Iwacu Muzika Festival igizwe n’ibitaramo bizakorerwa mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali muri gahunda yo kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka no kubibutsa ko bafite abababanjirije bagomba kwigiraho.

Mu Ntara y’Amajyaruguru igitaramo kizabera i Musanze, Mu Burengerazuba kibere i Rubavu, Mu majyepfo kibere i Huye n’aho i Burasirazuba kibere i Ngoma mu gihe igitaramo gisoza kizabera mu mujyi wa Kigali kuri parking ya Stade Amahoro i Remera.

Mu Ntara hose kwinjira bizaba ari ubuntu muri rusange ariko mu myanya y’icyubahiro bizaba ari ukwishyura amafaranga 2000 rwf , naho mu mujyi wa Kigali ho bose bazishyura ariko igiciro ntikiratangazwa kuko n’abahanzi bazahakora ntibaramenyekana.

Igiciro kizamenekana mu minsi ya vuba iki gitaramo kikazabera kuri parikingi ya Stade Amahoro.

Uko ibitaramo bizakorwa mu natara zzose n’umujyi wa Kigali
Iwacu muzika Festival ibitaramo byahujwe no Kwibohora ku nshuro ya 25, aha hari mu kiganiro n’abanyamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger