AmakuruImyidagaduro

Hadutse uguterana amagambo hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza basangiraga akabisi n’agahiye

Abahanzi babiri b’Abanyarwanda Ariel Wayz naJuno Kizigenza bari bamaze iminsi batigisa imbuga nkoranyambaga batangiye kugaragaza ko batari hucana uwaka nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze batungura abakunzi babo.

Aba bombi bakunze kuvugwaho ko bakundana, ubu zabyaye amahri hagati yaba bombi kuko hadutse igisa nko guterana amagambo..

Nyuma y’uko aba bombi bakoranye indirimbo yiswe ‘Away’, hakunze gusohoka amafoto agaragaza aba bombi barebana akana ko mu jisho ndetse bakanagira batya bakanasomana bagerageza kwereka ababakurikira ko bari mu munyenga w’urukundo ndetse buri wese ku giti cye ntaweme kubwira itangazamakuru ko ari inshuti zakadasohoka.

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo, batangiye guterana amagambo ya hato na hato ndetse hari n’aho Juno Kizigenza yavuze ko yari ameze nkuri mu ikinamico.

Ariel Wayz yagiye kuri Twitter yandika agira ati “Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”

Ni amagambo yatumye abakurikira uyu mukobwa batangira kwibaza ibyamubayeho, bamwe batangira gukeka ko ari Juno Kizigenza ari kubwira.

Juno Kizigenza nawe abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko arambiwe ibimeze nk’ikinamico yabagamo. Yagiye no kuri Instagram avuga ko yasubiye kubaho adafite umukunzi.

Uku gusa no guterana amagambo ariko baterura, kwakurikiwe n’uko yaba Ariel Wayz na Juno Kizigenza nta n’umwe uri gukurikira undi ku rukuta rwa Instagram.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bamaze ihihe bavugwa mu rukundo rukomeye
Aba bombi banakoranye indirimbo “Away”yakunzwe na benshi mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger