AmakuruImikino

Habaye impinduka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Bitewe na gahunda z’ikipe y’igihugu izakina igikombe cy’Afurika cya CHAN, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryafashe umwanzuro wo kwimura imikino y’umunsi wa 21 yose ishyirwa tariki ya 3 na 4 Werurwe 2020.

Iyi mikino yari iteganyijwe kuba tariki ya 21, 22 na 23 Gashyantare 2020, ariko bitewe n’uko Amavubi afite imikino ibiri ya gishuti tariki ya 24 na 28 Gashyantare yitegura CHAN 2020 izabera muri Cameroun muri Mata 2020, imikino y’umunsi wa 21 yose ikaba yasubitswe.

Muri iyi mikino yasubitswe harimo uwo APR FC yagombaga gukina na Police FC tariki ya 22 n’uwo Rayon Sports yagombaga gusuramo Etincelles tariki ya 23, yose yashyizwe tariki ya 4 Werurwe 2020.

Nyuma yo gusubika iyi mikino, FERWAFA ikaba yanahise itangaza ko umunsi wa 21 uzakinwa tariki ya 3 na 4 Werurwe 2020.

Iri rishyirahamwe rikaba ryaboneyeho kwibutsa amakipe ko indi mikino yose izakomeza uko bisanzwe nta mpinduka zabayemo.

Amavubi azakina umukino wa gishuti na Cameroun muri Cameroun tariki ya 24 Gashyantare, ni mu gihe tariki ya 28 Gashyantare azakina na Congo Brazaville i Kigali.

Ariko kandi kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare shampiyona irakomeza hakinwa umunsi wa 19.

Imikino iteganyijwe

Uyu munsi ku wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2020

Police FC vs Gasogi United (Kigali Stadium, 15h:00’)

Ku wa Gatandatu , 08 Gashyantare 2020

Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi Stadium, 15h:00’)
AS Muhanga vs Heroes FC (Muhanga Stadium, 15h:00’)
SC Kiyovu vs Musanze FC (Mumena Stadium, 15h:00’)
AS Kigali vs Etincelles FC (Kigali Stadium, 15h:00’)

Ku Cyumweru , 09 Gashyantare 2020

Bugesera FC vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 15h:00’)
APR FC vs Marines FC (Kigali Stadium, 15h:00’)
Mukura VS vs Gicumbi FC (Huye Stadium, 15h:00’)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 19 wa shampiyona
1. MUSHIMIYIMANA MOHAMED (APR FC)
2. NSABIMANA AIMABLE (POLICE FC)
3. MUSSA OMAR (POLICE FC)
4. AKAYEZU JEAN BOSCO (ETINCELLES FC)
5. NDIZEYE INNOCENT (MUKURA VS&L)
6. BABUWA SAMSON (SUNRISE FC)
7. SAMBA CEDRIC (MARINE FC)

Abakinnyi bafite ibitego byinshi hatarakinwa umunsi wa 19 wa shampiyona.
1. BABUWA SAMSON 13 (SUNRISE FC)
2. SHABANI HUSSEIN 11 (BUGESERA FC)
3. USENGIMANA DANY 10 (APR FC)
4. IRADUKUNDA BERTRAND (MUKURA VS&L)
5. DUSANGE BERTIN 8 (GICUMBI FC)
6. WANJI PIUS 8 (SUNRISE FC)
7. BIZIMANA YANNICK 8 (RAYON SPORTS FC)
8. RUCOGOZA DJIHAD 7 (BUGESERA FC)
9. NDAYISHIMIYE ANTOINE DOMINIQUE 7 (POLICE FC)
10. MUTEBI RASHID 7 (ETINCELLES FC)
11. KYAMBADDE FRED 7 (ESPOIR FC)
12. MICO JUSTIN 6 (POLICE FC)
13. SARPONG MICHEL 5 (RAYON SPORTS FC)
14. NKUNZIMANA SADI 5 (ESPOIR FC)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger